skol
fortebet

Amb Rugwabiza uherutse gusimbuzwa, ategerejwe ku mwanya ukomeye muri LONI

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, arateganya kugira Umunyarwandakazi Amb. Valentine Rugwabiza, Umudipolomate umuhagarariye muri Repubulika ya Centrafrique, ugomba gusimbura Makeur Ndaye wo muri Senegal wari umaze imyaka igera kuri itatu kuri izo nshingano.

Sponsored Ad

Mu nkuru y’ikinyamakuru Imvaho Nshya, batangaje ko Biteganyijwe ko Amb. Rugwabiza azagera i Bangui mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe 2022, ndetse igihe cya Ndiaye cyo kuba yavuye muri Centrafrique gishobora kuziyongeraho ibyumweru bike mu gihe azaba agitegereje ko umusimbura afata izo inshingano.

Ndiaye wari uri kuri izo nshingano guhera mu mwaka wa 2019, ariko ngo ntiyashatse gukomeza kuguma muri izo nshingano mu cyiciro gishya cy’Ubutumwa bw’Amahoro bwa Loni muri Centrafrique cyatangiye mu mpera za Mutarama 2022.

Biteganyijwe ko taliki ya 22 Gashyantare, uyu mugabo azerekeza i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gutanga Raporo y’Ubunyamabanga Bukuru kuri Centrafrique yari amazemo igihe mu nshyingano.

Valentine Rugwabiza uherutse gusimburwa ku mwanya w’Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni, yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo guhagararira Umunyamabanga Mukuru mu Butumwa bwa MINUSCA na Jean Pierre-Lacroix ukuriye ishami ry’ibikorwa by’amahoro mu Bunyanabanga Bukuru bw’uwo Muryango.

Kugeza ubu bivugwa ko u Bushinwa ari bwo butaremeza kandidatire ya Amb. Rugwabiza mu bihugu bitanu bivuga rikijyana muri Loni.

Izi mpinduka zitezwe mu gihe, Perezida wa Centrafrique Faustin A. Touadéra yakomeje gusaba Loni ko Makeur asimburwa, dore ko binavugwa ko abo bagabo bombi batumvikana ku mikoranire.

Taliki 01 Ugushyingo 2021 abarinda Perezida Touadéra, barashe ku basirikari b’Abanyamisiri bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique, umwuka mubi urushaho kwiyongera.

Uyu mukandida naramuka yemejwe burundu bizatuma u Rwanda rurushaho kuyobora Ubutumwa bwa MINUSCA, cyane ko guhera muri kamena umwaka ushize Polisi iri muri ubwo butumwa iyoborwa na CP Christophe Bizimungu na we wahawe izo nshingano asimbuye Umufaransa Pascal Champion.

Ni mu gihe kandi guhuza ibikorwa by’ubutabazi, biyoborwa n’Umunyarwanda Vedaste Kalima guhera muri Mutarama 2021.

Guhera mu 2014, u Rwanda rwohereza abasirikare, abapolisi n’abasivili muri MINUSCA aho kuri ubu ari na cyo gihugu kigira uruhare runini muri ubwo butumwa, hagakurikiraho Pakistan na Bangladesh.

Imibare ya vuba igaragaza ko mu Gushyingo 2021, u Rwanda rwohereje abasirikare 1,660, n’abapolisi 459 ndetse mu byumweru bike biri imbere hitezwe abandi basirikare bashya 250.

Abasirikare n’Abapolisi baturuka mu Rwanda ni na bo barinda Umukuru w’igihugu, abagize Guverinoma n’abandi banyacyubahiro muri Centrafrique.

Ambasaderi Rugwabiza Valentine aherutse gusimbuzwa ku mwanya w’uhagarariye u Rwanda muri LONI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa