Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakomeje kugaba ibitero kuri Iran ku ijoro rya 13 rikurikirana, mu gihe kuri uyu wa Gatanu mu gitondo humvikanye ibisasu mu mijyi itandukanye yo muri Iran.
Uretse ibitero bikomeje kwiyongera, n’ubwikorezi bwo mu nyanja buragenda burushaho guhungabana. Amakuru y’ikurikiranwa ry’amato agaragaza ko ku wa Kane ubwato bumwe gusa butwara peteroli ari bwo bwabashije kwambuka mu Muyoboro wa Hormuz, bikaba ari ubwa mbere habaye umubare muto nk’uwo kuva ku wa 7 Gicurasi.
Nubwo bimeze bityo, amakuru ya London Stock Exchange Group agaragaza ko ku wa Gatanu amato abiri manini y’Abashinwa yari ahetse peteroli avuye muri Arabie Saoudite yabashije kunyura mu Muyoboro wa Bab al-Mandeb, n’ubwo inyeshyamba z’Abahouthi zo muri Yemen zatangaje ko zashyizeho igitutu ku bwikorezi bwo muri ako karere.
Ibitero Amerika yagabye muri Iran
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko saa saba z’ijoro ku isaha ya GMT bwasoje icyiciro giheruka cy’ibitero byabwo kuri Iran.
CENTCOM yavuze ko yibasiye ibigo bikuru by’ubuyobozi bw’ingabo za Iran, ububiko bw’indege zitagira abapilote (drones), imiyoboro y’itumanaho, ibigo bikurikirana ibikorwa byo ku nkombe z’inyanja ndetse n’ibikoresho bya gisirikare byo mu mazi.
Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko ibisasu byumvikanye cyangwa habaye ibitero mu mijyi irimo Khondab, Khorramabad, Konarak na Jask.
Ikigo Fars News cyatangaje ko abantu babiri bakomerekeye mu gitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Khorramabad, cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.
Ikigo Mehr News cyo cyavuze ko misile za Amerika zateye imijyi ya Andimeshk na Omidiyeh mu ntara ya Khuzestan, ariko ko nta muntu wahitanywe cyangwa ngo akomereke.
Mu murwa mukuru Tehran no ku Kirwa cya Qeshm giherereye mu Muyoboro wa Hormuz, abaturage na bo bumvise ibisasu, nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa Al Jazeera.
Mu mujyi w’icyambu wa Bandar Abbas, abantu babiri bakomeretse nyuma y’igitero cyagabwe n’Amerika, mu gihe ikinyamakuru Tasnim cyatangaje ko abandi bane bishwe, batanu bagakomerekera hafi y’umujyi wa Ahvaz mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Iran.
Iran na yo yakomeje kwibasira ibirindiro by’Amerika n’ibifatanyabikorwa byayo
Ingabo za Iran zatangaje ko zagabye ibitero bya drones ku birindiro bya Sheikh Isa Air Base biri muri Bahrain, aho zavuze ko zateye ibigega bibikwamo lisansi, ububiko bw’ibikoresho bya gisirikare ndetse n’aho abasirikare bacumbika.
Muri Jordanie, Iran yavuze ko yibasiye ibirindiro bya Muwaffaq Salti (Al-Azraq), harimo ahaparikwa indege za gisirikare, ibigo bizisanira n’inyubako zicumbikamo abasirikare.
Iran yongeye kuburira ko igikorwa cyose cyabangamira inyungu zayo kizashyira mu kaga umutekano n’ubukungu bw’akarere kose.
Trump yongeye gutera ubwoba Iran
Perezida wa Amerika Donald Trump yakajije amagambo ye kuri Iran, avuga ko ashobora gutanga uburenganzira bwo kugaba ibitero bikomeye kurusha ibindi byose byabayeho, nyuma y’uko Iran ikomeje kugaba ibitero byo kwihimura ku bafatanyabikorwa ba Amerika mu bihugu byo mu Kigobe cy’Abarabu.
Mu kiganiro yagiranye na Axios, Trump yavuze ko ari hafi gufata icyemezo cyo kugaba "igitero kinini kurusha ibindi byose."
Yagize ati: "Ndi hafi gufata icyemezo. Twamaze kwitegura byose."
Ku rubuga rwe Truth Social, Trump yanavuze ko Iran iramutse iteze amato, Amerika yakoresha umutungo wa Iran wafunzwe n’ibindi bihugu mu kwishyura ibyangiritse.
Iran yanenze uwo mugambi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yamaganye uwo mugambi wa Amerika, avuga ko gukoresha umutungo w’igihugu kimwe mu kwishyura ibirego bizaza ari urugero rubi rushobora guteza akaduruvayo ku rwego mpuzamahanga.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Araghchi yavuze ko iyo leta zitangiye gufatira umutungo w’ibindi bihugu, nta mutungo w’igihugu na kimwe uzaba ugifite umutekano, anaburira ko ibyo bishobora guteza umutekano muke n’imvururu zikomeye ku isi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *