Leta zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano ibigo byo mu Rwanda ku munsi w’ejo byaje bikurikira ibyo yari yafatiye bamwe mu basirikare ba RDF mu mezi ashize zivuga ko zishobora no gufata ibindi bihano mu gihe nta gikozwe ngo amasezerano u Rwanda rwasinyanye na RDC ashyirwe mu bikorwa.
Ibi byatangajwe na Massad Boulos, umujyanama wihariye wa Perezida Donald Trump ushinzwe Afurika, kuri uyu wa Gatanu taliki ya 26 Kamena 2026, mu ijambo yavugiye mu kanama gashinzwe amaghoro n’umutekano ka LONI.
Hashize umwaka u Rwanda na RDC bishyize umukono ku masezerano agamije guhagarika amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Mu ijambo rye Boulos yagarageje ko impande zombi zitarubahiriza ibyo ziyemeje, aho yavuze ko RDC itabashije gusenya umutwe wa FDRL, mu gihe u Rwanda rutarafanaho ingamba z’ubwirinzi ndetse ngo ruhagarike ubufasha ruha umutwe wa M23.
Yagize ati: “RDC ntiyashoboye gusenya FDLR mu duce igenzura. U Rwanda ntirwacyuye Ingabo zarwo kandi ntirwahagaritse inkunga ruha M23. Uku gutinda ntikukiri uko kwihanganirwa kandi kutagira icyo ukora cyangwa kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bizakurikirwa n’izindi ngamba zo kubiryozwa.”
U Rwanda rumaze guhanwa kabiri
Taliki ya 2 Werurwe 2026 Amerika yasohoye itangazo ivuga ko yafatiye ibihano igisirikare cy’u Rwanda RDF n’abasirikare bakaru bane bacyo barimo:
– Jenerali (Gen) Mubarakh Muganga: Umugaba Mukuru w’Ingabo.Jenerali Majoro (Maj Gen) Vincent
– Nyakarundi: Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.
– Maj Gen Ruki Karusisi: Ukuriye Diviziyo ya gatanu.
– Brigadiye Jenerali (Brig Gen) Stanislas Gashugi: Umukuru w’Umutwe w’Ingabo zihariye.
Icyo gihe Amerika yashinje RDF guha ubufasha bwa gisirirakare no gutoza ingabo za M23, ubufasha bwo kwinjiza abarwanyi bashya muri uyu mutwe, no kuyifasha kwigarurira uduce dutandukanye harimo n’imigi ikomeye mu Burasirazuba bwa Congo nka Goma.
Ni ibihano byamaganiwe kure n’u Rwanda ruvuga ko bibogamye kandi byirengagiza ukuri kw’ibibera muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi ntibyaciriye aho kuko ku munsi w’ejo taliki ya 26 Kamena 2026, Amerika yongeye gufatira ibihano ibigo bine byo mu Rwanda bitunganya amabuye y’agaciro cyane cyane Zahabu idasize n’abayobozi babyo.
Amerika yashinje na none RDF gufatanya n’ibi bigo gusahura zahabu ya Congo aho ivuga ko ingabo za RDF zisohora iyo zahabu muri Congo zifashishije imodoka n’indege, zikayiherekeza kugeza igeze muri ibi bigo aho itunganyirizwa mbere yo koherezwa ku isoko.
Mu bigo byafatiwe ibihano n’abayobozi babyo harimo:
– Gasabo Gold Refinery LTD
– Jean Malic Kalima, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wa Gasabo Gold
– Bosco Kayobotsi, Umuyobozi Mukuru wa Gasabo Gold
– Bugambira Mines LTD
– Wolfram Mining and Processing LTD
– Rwinkwavu Mining Corporation LTD
Mu Biihano byafashwe harimo gufatira umutungo w’ibi bigo n’abayobozi babyo ndetse no kubuza Abanyamerika gukorana ubucuruzi nabo cyangwa ibyo bigo.
Kuki Amerika idafatira ibihano RDC kandi nayo hari ibyo itubahirije muri aya masezerano?
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishishikajwe ahanini n’inyungu zishingiye ku mutekano ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu karere, ari nayo mpamvu zikoresha ibihano n’igitutu kuri bimwe mu bihugu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington (Washington Accords).
Ku kijyanye no gufatira RDC ibihano, ibi ni byo by’ibanze mu mikorere ya Amerika:
Ibyo RDC itubahiriza: Amasezerano y’i Washington ateganya ko RDC igomba kurandura no gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Nubora amakuru yagiye atangazwa n’inzobere yemeza ko Leta ya RDC itarashyira mu bikorwa iryo senywa ry’uyu mutwe uko bikwiye, ahubwo ikomeje kuwukoresha no kuwuha intwaro.
Impamvu Amerika itayifatira ibihano: Amerika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga babona ko gutambamira ubutegetsi bwa RDC cyangwa kuyifatira ibihano byahungabanya gahunda z’ubukungu n’imishinga y’ingufu n’amabuye y’agaciro y’ingenzi bafitanye n’icyo gihugu.
Gukurikirana ibikorwa binyuranyije n’amategeko: Amerika ivuga ko igihano cyayo kitareba ibihugu nk’ibihugu byose, ahubwo ishingira ku bimenyetso bigaragaza ibigo n’imitwe byisunganye muri ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Aha ni ho iherutse no gufatira ibihano bikomeye ibigo by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’abayobozi b’inyeshyamba.
Amerika ivuga ko yifuza ko amasezerano y’i Washington ashyirwa mu bikorwa ku mpande zombi mu buryo bwuzuye, gusa ibikorwa byayo byibanda ku gutangira ibihano ku basirikare b’u Rwanda ndetse n’abacuruzi ba zahabu ishinja ko inyura muri M23. Urubuga rw’ububanyi n’amahanga rwa Amerika rugaragaza ko rukomeje gushishikariza impande zombi kubahiriza inshingano zazo, ariko igitutu cyinshi mu bikorwa bikunze kugaragara kiba kiganje cyane ku ruhande rw’u Rwanda, ari naho ruhera rwamahana ibi bihano ruvuga ko bibogamye kandi bitita ku kuri ku ibiri mu karere ibyo rushinjwa biberamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *