skol

Amin Miramago yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda

Yanditswe: Monday 23, Mar 2026

featured-image

Amin Miramago yagizwe Umuyobozi Mukuru Nshingwabikorwa (CEO) w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, asimbuye Stephen Ruzibiza waruyoboraga guhera mu 2015.

Miramago yari asanzwe ari Umuyobozi w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga mu Rwanda (ICPAR), aho yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego no kuzamura imiyoborere mu by’imari.

Gushyirwa kuri uyu mwanya, bikozwe mu gihe PSF ikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera mu Rwanda no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Miramago kandi agiye kuri uwo mwanya mu gihe PSF iheruka gutora abayobozi bashya barangajwe imbere na Twagirumukiza François ushyize imbere ibirimo gushyira ingufu mu kigega gishya cy’ubwishingizi bw’abacuruzi ndetse no gukangurira abacuruzi gukora amasaha 24.

Twagirumukiza yavuze ko mu myaka itatu iri imbere bazakorana n’abanyamuryango babegereye by’umwihariko mu kubakangurira gahunda yo kujya mu kigega cy’ubwishingizi bw’ubuzima bwabo.

Iki kigega kimaze igihe gito gitangiye kuko ubu kirimo hafi abacuruzi 900 gusa.

Ni ikigega cyo kwisungana kw’abacuruzi badashoboye kugura ubundi bwishingizi, bagatanga amafaranga abagoboka mu gihe cy’ibyago.

Hari kandi ikibazo kijyanye no gukora amasaha yose y’umunsi ndetse n’iminsi yose ku buryo hakomeza kuboneka abatanga serivisi igihe cyose, ibyo bikazakemura ikibazo cy’abinubira kubura serivisi mu masaha y’ijoro cyangwa mu mpera z’icyumweru.

Ibi bimwe mu bishyizwe imbere na PSF, aho Amin Miramago azafasha mu kubigeraho no kurushaho kuzamura uruhare rwa PSF mu iterambere ry’Igihugu.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwe muri ICPAR, Amin Miramago yayifashije mu kuba umunyamuryango uhoraho w’Urugaga rw’Ababaruramari b’Umwuga ku ruhando mpuzamahanga.

Yafashije kandi mu mpinduka zitandukanye zigamije gufasha mu micungire y’imari n’umutungo bya Leta, binyuze mu kwemeza amategeko mpuzamahanga yerekeranye no kubarura imari hagamijwe gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa