skol

Antoine Cardinal Kambanda yibukije uruhare rwa Kiliziya mu gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yibukije ko Kiliziya Gatolika muri Afurika igomba kugira uruhare mu kubaka uburezi buhamye no gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza.

Yabigarutseho ubwo yari muri Uganda aho yitabiriye Yubile y’imyaka 50 y’Umubikira Mary Mukanyangezi, Umuyobozi w’ababikira babarizwa mu muryango wa Our Lady Fatima. Ibyo birori byabereye i Kabale muri Uganda, ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gashyantare 2026.

Cardinal Kambanda yerekanye ko Kiliziya Gatolika igomba kugira uruhare mu gutanga ubumenyi bujyana n’indangagaciro nzima mu gutegura neza abana, bakigishwa ibijyanye n’ubumenyi bwo mu ishuri, indangagaciro nziza za Kiliziya ndetse n’uko bakwiye kwitwara muri sosiyete.

Ati “Uburezi bukwiye gufasha abato gushyira mu bikorwa ibyo bize, bikagirira umumaro aho batuye ndetse no mu gukorera Kiliziya.”

Yashimye uruhare Umubikira Mukanyangezi yagize mu guteza imbere uburezi no gutoza abayobozi bakiri bato muri Kiliziya, kandi ko imirimo yakoze yishimirwa.

Ati “Umusaruro ni munini nubwo ababiba ari bake...uruhare rwe nk’umurezi rwafashije mu guhindura benshi, abiba urumuri rw’Imana y’urukundo mu buzima bw’abakiri bato.”

Yakomeje asaba abandi kugira umurava wo gushyira imbaraga mu burezi no gutoza abantu bashobora gukorera Kiliziya ku buryo buboneye, kuko hejuru ya 75% by’abatuye Umugabane wa Afurika bagifite imyaka y’urubyiruko bityo ko hakenewe uburezi bufite ireme.

Yongeyeho ati “Kiliziya ikeneye urubyiruko rwize neza rwiteguye gukora, by’umwihariko mu muhamagaro w’ubuzima bw’Iyobokamana.”

Musenyeri wa Diyoseze ya Kabale, Rt Rev Callist Rubaramira, yashishikarije abakirisitu kwakira ubuntu n’ingabire ya Roho mutagatifu, bakemera ubushake bw’Imana ndetse no kuyihimbaza.

Mukanyangezi na we yashimye ubumwe buri hagati ya Kiliziya n’abayoboke bayo muri iki gihe, ashimangira ko imirimo yakoze ari umuhamagaro w’Imana kandi anashima ubufatanye n’abandi babikira bagiye bamuba hafi muri urwo rugendo.

Muri iyo Yubile kandi hanakusanyirijwemo miliyoni 42 z’amashilingi ya Uganda, yaturutse mu bantu bari bayitabiriye barimo abayatanze ako kanya n’abiyemeje kuzayatanga, akazifashishwa mu gutunganya neza aho ababikira bakuze n’abageze mu zabukuru bazajya baba.

Ni ibirori byitabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye barimo n’Abadepite nka Eliab Naturinda Mporera, Dr. Protazio Begumisa na Mary Paula Turyahikayo.

Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije na Soeur Mukanyangezi mu kwizihiza yubile y’imyaka 50

Antoine Cardinal Kambanda yibukije uruhare rwa Kiliziya mu gutegura abayobozi beza b’ejo hazaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa