skol
fortebet

APR FC yaba ari yo ntandaro yo kuvuguruzanya hagati ya Rwanda Premier League na FERWAFA ku gikombe cy’uyu mwaka ?

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Wednesday 13, May 2026

APR FC yaba ari yo ntandaro yo kuvuguruzanya hagati ya Rwanda Premier League na FERWAFA ku gikombe cy'uyu mwaka ?

Sponsored Ad

skol

Ubwo Perezida wa FERWAFA yatangazaga ko ikipe izahabwa igikombe ari iyabaye iya mbere hatitawe kuba ari iyo mu gihugu cyangwa iyo muri Sudan, byavugwaga ko mu gihe byaba bibaye APR FC yari guhita itakaza amahirwe yo gusohokera u Rwanda muri CAF Champions League, bityo ko yagombaga kwerekeza amaso ku gikombe cy’Amahoro kugirango nibura izasohokere u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

Gusa iki cyemezo cya FERWAFA nticyatinze kuko nyuma y’amasaha make, Rwanda Premier League yahise ikivuguruza ivuga ko hazatangwa ibikombe bibiri, aho Al Hilal cyangwa Al Merrikh zamaze gushyiramo ikinyuranyo gikomeye hagati yazo na APR FC ya mbere mu makipe yo mu Rwanda izahabwa igikombe cy’icyubahiro, naho ikipe ya mbere yo mu Rwanda igahabwa igikombe cya Shampiyona ndetse n’amafaranga agera kuri miliyoni 80RWF. Ibi Rwanda Premier League yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026.

Kuko amakipe y’abashyitsi yo muri Sudani, Al Hilal SC na Al Merrikh bigaragara mu mibare ko ari yo imwe izaba iya mbere izahabwa igikombe noneho n’ikipe yaje imbere mu yo mu Rwanda ihabwe ikindi giherekejwe na miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda ibe ari yo isohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi avuga ko APR FC nk’ikipe ifite amahirwe yo kuzasoza imbere mu makipe yo mu Rwanda, ikirita mu gutwi yo yari yamaze gufata umwanzuro ko itazigera ikina CAF Champions League ahubwo igomba gukora ibishoboka byose ikegukana icy’Amahoro igakina CAF Confederation Cup.

Impamvu nta yindi yo ibifata nk’aho kuba itari guhabwa igikombe bivuze ko ntacyo yatwaye yaba imeze nk’ihetswe ikindi ni uko Shampiyona yakinwe bizwi ko ikipe yo muri Sudani niba iya mbere hazatangwa ibikombe bibiri kimwe ku ikipe yabaye iya mbere ikindi ku ikipe yaje hafi mu makipe yo mu Rwanda, ikaba itumvaga impamvu byahinduwe. Amakuru avuga ko Rwanda Premier League yahisemo kuguma ku cyemezo cya mbere.

Ese ikipe yo muri Sudan ihawe igikombe cya Shampiyona hari akarenga kaba gakorewe ikipe zo mu Rwanda?

Intego nyamukuru kuri aya makipe kwari ugushaka aho akina amarushanwa kuko mu gihugu cyabo cya Sudani harimo ibibazo by’umutekano muke.

Hagombaga gushakwa uburyo akina ariko na none bitishe ireme rya shampiyona agiye gukinamo, byarashobokaga ko aza akajya akina, imikino akinnye igifatwa nk’iya gicuti ariko ntabwo yari kubona ihangana ishaka kuko amakipe nta mbaraga yari kujya ashyiramo ahubwo yari kujya anakinisha ikipe ya kabiri.

Aya makipe yaje gukina shampiyona y’u Rwanda mu bihe bidasanzwe, yanashyiriweho uburyo bworoshye bwo gukiniramo butandukanye n’ubw’amakipe yo mu Rwanda aho yo yari yemerewe kuba yakoresha abakinnyi bose ashaka nta mubare ntarengwa mu gihe ayo mu Rwanda mu mwaka w’imikino atagomba kurenza 33.

Ikindi iby’abanyamahanga ntabwo bibareba, mu gihe shampiyona y’u Rwanda utagomba kurenza abanyamahanga 8 ku mukino bo ntabwo iri tegeko ribareba, ushobora kuvuga ko kuri bo abenegihugu ari abanya-Sudani, nibyo ariko kuba bakinisha abakinnyi 10, 11 cyangwa banarenga ku mukino umwe badakomoka muri Sudani nta kibazo kuri bo.

Kuba batarakiniye mu buryo bumwe n’ikipe zo mu Rwanda, hari ababifata nko kuvuga ko Al Hilal SC kuba yahabwa igikombe, ikipe yo mu Rwanda yaje hafi ikirengagizwa bitaba ari ukuri cyangwa byaba ari akarengane.

Ese wowe urabyumva ute? Jya kuri page yacu ya facebookuduhe igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa