Bidasubirwaho, APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya karindwi yikurikiranya n’icya 24 mu mateka yayo nyuma y’uko Kiyovu Sports inaniwe gutsinda AS Muhanga zanganyije igitego 1-1.
Kuri Kigali Pele Stadium, hari habereye umukino ukomeye wahuje Kiyovu Sports na AS Muhanga, amakipe yombi akaba yashakaga amanota ayafasha kwitwara neza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2025/26.
Kiyovu Sports yari yakiriye umukino ni yo yatangiye isatirana imbaraga kandi ishaka igitego hakiri kare, ariko amahirwe yo kubona igitego imbere y’izamu, Uwiyaremye Fidali wari mu busatirizi akayapfusha ubusa.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, mu cya kabiri Umutoza wa Kiyovu Sports, Sebarera Ayubu uyifite by’agateganyo, ahita akora impinduka mu busatirizi.
Yakuye mu kibuga Nsanzimfura Keddy na Uwineza Rene ashyiramo Harerimana Abdelaziz na Moise Sandja Bulaya.
Ni impinduka zatanze umusaruro kuko ku munota wa 63, Sandja yatsinze igitego cyiza ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, Hategekimana Bonheur wari mu izamu rya AS Muhanga arirambura ntiyawukoraho.
Ibyishimo by’abafana ba Kiyovu Sports ntabwo byamaze kabiri kuko ku munota wa 77, Twizerimana Onesme yatsinze igitego cyo kwishyura nyuma y’akavuyo kabereye imbere y’izamu rya Kiyovu Sports.
Kiyovu yari ibonye igitego cya kabiri ku munota wa 88’ ariko umutwe wari utewe na Mbonyingabo Regis, ufatwa na Hategekimana Bonheur. Umukino wongeweho iminota itanu ariko ntihagira itandukaniro ribaho.
Kiyovu Sports yagize amanota 51 iguma ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa BK Pro League, inanirwa gufata umwanya wa kane uriho Rayon Sports y’amanota 52.
AS Muhanga yananiwe gutsinda uyu mukino, yo yagize amanota 28 ayigumisha ku mwanya wa 28, aho irusha amanota abiri gusa Rutsiro FC itarakina umukino wayo.
Ibyavuye muri uyu mukino byahise bihesha Igikombe cya Shampiyona APR FC ku makipe yo mu Rwanda, nyuma y’uko irushije Urucaca amanota umunani n’amanota arindwi Rayon Sports, zo zisigaje imikino ibiri, nyamara ikipe y’ingabo z’Igihugu y’amanota 59 isigaje imikino itatu.
Ni igikombe cya karindwi cyikurikiranya iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu yegukanye, kiba icya 24 yegukanye mu mateka yayo.
Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda muri rusange cyegukanywe na Al Hilal SC, ifite amanota 73 nyuma y’imikino 31.
Indi mikino yabaye kuri uyu munsi, yasize Marine FC itsinzwe na Etincelles FC ibitego 3-2, Mukura VS inganya na Bugesera FC igitego 1-1, mu gihe Police FC iza kwikiranura na Al Hilal SC, saa Kumi n’Ebyiri n’Igice.
Uyu munsi kandi wasize Sunrise FC itsinze Etoile de l’Est ibitego 2-1, yegukana Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri n’amanota 13 muri play-offs, ndetse izamuka mu Cyiciro cya Mbere yaherukagamo mu 2024.
Iyi kipe y’i Nyagatare yazamukanye na Unity FC yagize amanota 10 nyuma yo kunganya na Intare FC ubusa ku busa. Unity FC ni ubwa mbere igiye gukina Icyiciro cya Mbere,
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *