Ba rwiyemezamirimo bacunga za Postes de sante barataka igihombo
Yanditswe: Thursday 20, Jun 2024
Imicungire itanoze y’amavuliro y’ibanze yegerejwe abaturage (Postes de Santé), kwishyurwa nabi, ibiciro bavuririraho bitajyanye n’igihe,ubuke n’ubushobozi buke bw’abakozi, ibyo ni bimwe mu bitungwa agatoki ku bidindiza imitangire myiza ya serivisi muri ariya mavuliro. Ni mu gihe abantu barenga miliyoni eshanu aribo biyambaza serivisi z’ubuvuzi zitangwa na za Postes de Santé hirya no hino mu gihugu.
IBIBAZO BIDINDIZA IMIKORERE YA POSTE DE SANTE BITERWA N’IKI?
Umwe muri ba Rwiyemezamirimo ufite Poste de Santé ikorera mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba, agaruka ku bibazo biri muri za postes de sante biri mu bituma serivisi zitanga zitanoze ndetse n’intego hari aho itagerwaho yagaragaje zimwe mu mbogamizi zibangamiye imikorere y’aya mavuriro y’ibanze.
Muri zo, bavuga ubuke bw’abakozi bayakoramo,ubushobozi buke bw’abavuzi bayakoramo,igihombo giterwa n’uko hari gutinda kwishyurwa na RSSB, kuba igiciro cy’ubuvuzi batangiraho serivisi kiri hasi ugereranyije n’ibiciro ku masoko, kuba batanga umusoro kandi bakora akazi katunguka n’ibindi.
Mu bindi bibazo bigaragazwa n’abacunga amavurilo y’ibanze yegerejwe abaturage bagaruka ku kiguzi cya serivisi zitangirwa kuri ariya mavuriro aho bemeza ko kiri hasi , urugero igiciro cyo gusuzuma umurwayi kibarirwa amafaranga ari ya 200 by’amafaranga y’u Rwanda, rwiyemezamirimo yaragize ati ”ibiciro dutangiraho serivisi ni bito ugereranyije n’imishahara y’abakozi bakora muri ayo mavuriro.
Urugero atanga avuga ko umuforomo ahembwa hagati y’amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000frw) n’ibihumbi magana atatu (300.000frw)by’amanyarwanda, mugihe umubyaza nawe utegekwa kuba ari kuri postes de sante ahembwa hagati y’ibihumbi magana atatu na mirongo itanu (350.000frw) ndetse na magana ane by’amafaranga (400.000frw) y’u Rwanda.
Ibi bikiyongera ku giciro cy’imiti usanga igurishwa kimwe no ku kigo nderabuzima kandi twe nkaba rwiyemezamirimo tuba dusabwa kurangura muri Rwanda Medical Supply kimwe n’ibigo nderabuzima kandi byo bidasora”
Uyu rwiyemezamiromo yongeraho kandi ko ikindi kibazo kibakomereye ari ikijyanye n’imikoranire yabo na RSSB, ngo usanga nkiyo bishyuje bitinda kuburyo birenga amezi atatu, ibi bigatuma babura uko bagura ibikoresho bifashisha batanga ubuvuzi dore ko RSSB ariwe mukiliya mukuru wa za Postes de Santé.
SOCIYETE CIVILE YATANZE INAMA ZAFASHA KUNOZA IMIKORERA Y’AYA MAVURIRO
Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta mu Rwanda (Rwanda Civil Society Platform) kubufatanye n’umuryango IDA- Rwanda, bwakorewe mu karere ka Ngororero, aka karere kakaba harimo Postes de Santé zigere kuri 40.
Muri zo harimo bimwe mu bibazo byagaragajwe harimo kuba aya mavuliro hamwe na hamwe adakora iminsi yose, yewe hari nayo basanze atagikora burundu, hari ayubatse kure kuburyo abaforomo n’ababyaza bahawe akazi bahinubira bigatuma batajya kuhakorera, hari amavuliro acungwa n’abasanzwe ari abaforomo ariko badafite ubumenyi mu bijyanye n’ishoramali ugasanga baguye mu bihombo.
Ubu bushakashatsi butanga inama zatuma imikorere y’aya mavuliro inozwa, muri izo nama harimo kongerera ubushobozi ariya mavuliro cyane cyane akemererwa gutanga serivisi zindi z’ubuvuzi ibi bikajyana no kongera umubare w’abaforomo kugirango babashe gutanga serivisi, aya mavuliro kandi akwiye kwemererwa gukorana n’ubundi bwishingizi butari mutuelle de sante gusa.
By’umwihariko ubu bushakashatsi busaba Minisiteri y’Imali n’Igenamigambi gukuriraho imisoro yose ba rwiyemezamirimo biyemeje gushora imali muri ariya mavuliro.
MINISITERI Y’UBUZIMA IRATANGA IKIZERE
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Bwana Julien Niyingabira avuga ko ibibazo biri muri ariya mavuliro MINISANTE ibizi kandi ko biri kuganirwa n’inzego zinyuranye kugirango bibonerwe umuti urambye”Iki kibazo turakizi kandi turi kugishakira umuti ku bufatanye n’izindi nzego kuko turifuza ko serivisi z’ubuzima zegerezwa abaturage kandi zikaba zinoze, navuga ko rero mu munsi ya vuba hazaboneka igisubuzo kandi kizatuma ba rwiyemezamirimo bashora imali muri ariya mavuriro”.
Minisiteri y’Ubuzima irishimira ko aya mavuriro yafashije cyane mu bijyanye no guha abaturage serivisi zo kwa muganga mu buryo bwihuse kandi bubangutse, ni muri urwo rwego urugendo rwakorwaga n’umurwayi agana kwa muganga rwagabanutse ku buryo kubera ariya mavuliro umurwayi iminota myinshi agenda agana ivuriro ubu ari iminota makumyabiri, mu gihe byari irenga mirongo itanu.
Imbare ya Minisante igaragaza ko mu Rwanda, mu mwaka wa 2018, mu gihugu hari amavurilo y’ibanze 670, uwo mubare wikubye kabiri ugera ku mavurilo 1222 mu mwaka wa 2021, biteganyijwe ko ziziyongera kuburyo muri buri kagali uko ari 2148 hazaba hubatsemo Postes de Santé bitarenze uyu umwaka wa 2024.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ Ikigo cy’Imiyoborere RGB buzwi nka Rwanda Governance Scorecard bwagaragaje ko Postes de Santé ari urwego rw’ubuvuzi rufitiwe icyizere gike n’abaturage nyamara izi Postes de Santé zakira abarwayi bagera kuri miliyoni eshanu buri mwaka bigaragaza ko ari ingirakamaro n’ubwo zikirimo ibibazo.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *