skol

Babiri bashinzwe umutekano ku bitaro muri Rutsiro barashinjwa kwica umurwaza

Amakuru   Yanditswe na: SHEMA EMMANUEL 12 February 2022

Abakozi babiri bashinzwe umutekano ku Bitaro bya Murunda batawe muri yombi bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wo mu Karere ka Rutsiro wasanzwe mu gihuru yapfuye mu buryo budasobanutse.


Abafunzwe basanzwe bakorera sosiyete ishinzwe umutekano w’Ibitaro bya Murunda naho umukobwa wishwe yitwa Nirere Florence akaba akomoka mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera.

Bivugwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 Gashyantare 2022, umurambo we ukaza kubonwa n’umusaza wari ugiye kwahirira amatungo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Icyizihiza Alida yemeje aya makuru atangaza ko abasekirite babiri bakekwa bamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Amakuru y’urupfu rwa Nirere twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tuyahawe n’umuturage, natwe duhamagaza RIB ngo ize ikore iperereza. Babiri bakekwa batawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe ku Bitaro bya Murunda.

Amakuru aturuka mu baturage b’ahabereye icyaha avuga ko abo basekirite nyuma yo gufatwa umwe yiyemereye ko yajyanye uwo mukobwa iwe bakararana, akaza kumererwa nabi akitaba Imana nuko afata icyemezo cyo kujya kujugunya umurambo.

IGIHE

Author : SHEMA EMMANUEL

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ubuzima bw’abaryamana bahuje ibitsina bagiye koherezwa n’u Bwongereza...

Lata y’u Bwongereza yatekereje by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina ,...
11 May 2022 0

Icyiciro cya mbere cy’abimukira kizazanwa mu Rwanda cyamenyeshwejwe igihe...

Abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bamwe muri...
10 May 2022 0

Abadepite Batumije Minisitiri w’Ibidukikije mu nteko

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yafashe icyemezo cyo gutumiza Minisitiri...
5 May 2022 0

Burera: Inyubako y’ubucuruzi no guturamo yahiye ibirimo birakongoka...

Imiryango irindwi (7) y’inzu y’ubucuruzi iherereye mu isatenere ya Nyanga mu...
2 May 2022 0

Bamwe mu mpirimbanyi barashimira Leta ikomeje kurwanya ihohoterwa...

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zirashima umuhate wa leta wo kurwanya...
2 May 2022 0

U Rwanda rwaje mu myanya y’imbere mu miyoborere y’ibihugu bikiri mu nzira...

Igihugu cy’u Rwanda cyaje ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikiri mu nzira...
29 April 2022 0