skol
fortebet

Bamwe mu mpirimbanyi barashimira Leta ikomeje kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zirashima umuhate wa leta wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, ariko bagasaba umuryango nyarwanda kudaha akato no gutererana uwatinyutse kugaragaza ko yakorewe iri ihohoterwa.
Benshi mu baharanira uburenganzira bw’abagore bagaragaza ko nubwo hari ibyakozwe mu gutinyura abagore n’abakobwa kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura naryo, hakiri urugendo cyane cyane kuburyo bakirwa n’umuryango nyarwanda iyo batinyutse (...)

Sponsored Ad

Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abagore zirashima umuhate wa leta wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore, ariko bagasaba umuryango nyarwanda kudaha akato no gutererana uwatinyutse kugaragaza ko yakorewe iri ihohoterwa.

Benshi mu baharanira uburenganzira bw’abagore bagaragaza ko nubwo hari ibyakozwe mu gutinyura abagore n’abakobwa kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahura naryo, hakiri urugendo cyane cyane kuburyo bakirwa n’umuryango nyarwanda iyo batinyutse kubivuga.

Mukiga Annet uharanira uburenganzira bw’abagore yagize ati "Nishimira ko abagore n’abakobwa barimo gutinyuka bakavuga kuko bituma ikibazo kimenyekana, ariko binatuma hafatwa ibisubizo byiza byafatwa ibyo ni byiza ariko haracyari ikibazo cy’uburyo sosiyete y’u Rwanda yakira umuntu wavuze ko yahohotewe."

Nsanga Sylvie, impirimbanyi y’uburenganzira bw’umugore n’umwana ati "Abantu bajijutse barimo kurikorerwa ariko n’abakora iki cyaha barajijutse, rero bamaze ku bikora bakora ibishoboka byose, uwabikorewe ntavuge rimwe na rimwe bakamugira imbata kugira ngo atavuga, rero kugira ngo babivuge ni uko bagira ahantu heza ho kubivugira."

Muhagaragara iri hohoterwa rishingiye ku gitsinda harimo no mu kazi, aho abarikora bitwaza ububasha bafite kubo bakoresha cyangwa bakuriye, abaharanira uburenganzira bw’abagore bagira inama abagore kutihanganira ubu bwoko bwihohoterwa.

Ubwo yari mu nama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahereye ku rugero rw’ibibazo byavuzwe muri Miss Rwanda mu minsi ishize, yasabye abagore n’abakobwa n’abandi muri rusange gutinyuka kuvuga ihohoterwa bahura naryo, no kugira uruhare mu kuryirinda ndetse asaba abayobozi kwirinda kwitaza ububasha bafite mu kazi bagakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore.

"Kiriya kintu kitwa ngo ni organization ireba uburanga bw’abantu cyabayeho gute? nta mategeko kigira, ntikigira abagikurikirana? ngo umuntu yihangiye umurimo agahuza abakobwa akabashukisha utuntu mbere y’uko abacuruza we ubwe akabakoresha ibyo abakoresha aba bana bacu rero bagomba kugira umuco wo kubyanga bakagira n’umuntu babibwira nkuko uwo yamenyekanye mu bantu 10 barenga bagiye babikorerwa, havuyemo umuntu umwe arabyanga ariko yabyanga bakamureba igitsure bakamubwira ko bashobora no kumwima ibyo yakagombye kuba abona, ariko ibyo bijyanye no mu kazi muri za minisiteri mu bigo byacu bisanzwe harimo icyo kintu cyo kuzamura abantu mu ntera ngo ni uko umuntu yabanje ku… ubwo murabyumva simvuga ibirenze ibyo, nko mu gisirikare umuntu akazamurwa mu ntera kuko hari abantu bo hejuru ugomba gufata neza."

Perezida wa Repubulika kandi yashimangiye ko Leta itazihanganira uwariwe wese uzijandika mu bikorwa nk’ibi, asaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga mu kubashaka no kubahana, asobanura ko ntacyo umugore asabwa ngo ahabwe uburenganzira bwe.

Mu nama nkuru y’umuryango wa FPR Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego zishinzwe ubutabera kubaka ubunyamwuga ku buryo abantu batazajya batinya gutanga ibirego bumva ko uwo barega ariwe baregera.

INkuru ya RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa