skol

Barumiwe, baragowe - Perezida Kagame avuga ku kaga abaturage bahura na ko iyo bashaka serivisi

Yanditswe: Friday 19, Dec 2025

featured-image

Perezida Kagame yavuze ko igihe kizagera abaturage bakazajya bashaka inkoni bagakubita abayobozi kubera kwifuza serivisi ntibazihabwe, atanga ingero za ruswa n’ibindi bikiri ikibazo mu miyoborere bituma abayoborwa bahura n’ingaruka nyinshi.

Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yafunguraga Inama Nkuru y’Umuryango FPR - Inkotanyi yabaye ku nshuro ya 17. Abanyamuryango 2200 nibo bitabiriye.

Ubwo yafungura iyi nama, yavuze ko buri nama nk’iyi iba ifite ibyo ifasha kandi ikagira n’ibyo yungura abantu kugira ngo umuryango wa FPR Inkotanyi ukomeze kubakwa, ari nako hubakwa igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ikwiriye kuba “umwanya wo kwisuzuma”, abayobozi bagasuzuma inshingano n’ibibazo bihari bakareba uko babyifatamo mu kubishakira igisubizo.

Ati “Ibyo tuganira byari bikwiriye kuba bitugumamo kugira ngo tubikoreshe, twiyubaka, twubaka….Dutege amatwi, dutegane amatwi, dutekereze, tuvuge, ibituri ku mutima cyangwa uko twumva ibintu, buri wese atange ibitekerezo bye uko abyumva, ndetse abantu babaze ibibazo bumva bikwiriye gusubizwa wenda badasobanukiwe bijyane n’umuco dukwiriye kuba dufite wenda bamwe buzuza abandi ukabananira, ukabagora uwo muco.”

Yavuze ko “ubundi muri RPF cyangwa ibindi byose dukwiriye kuba dukora mu kubaka igihugu cyacu, umuntu aba akwiriye dutekereza nk’umuntu ndetse akitekereza, agatekereza inshingano afite zimuganisha cyangwa zimuhuza n’abandi; byagera ku bikorwa tukabikorera hamwe.”

Yagarutse ku bibazo biri mu miyoborere

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo hashize imyaka myinshi ruswa ikigaragara mu miyoborere, mu gihe mu myaka 38 RPF imaze, kurwanya ruswa byari inshingano.

Ati “Igitekerezo cyo kurwanya ruswa mu myaka 38 ishize, ntabwo cyahinduka ngo tuvuge ngo noneho ntitugiye kuyirwanya kubera ko twagiye mu gihe cyemera ruswa. Sinzi icyo gihe icyo ari cyo, ahubwo igihinduka ni uburyo twakoresha kugira ngo uyirwanye. Ariko kurwanya ruswa ntibihinduka.”

Perezida Kagame yavuze ko ubuyobozi ku nzego zitandukanye, iyo mitekerereze yo guhindura ibintu no guhinduka ariko bakagumana intego nyazo, ari yo ikwiriye kuba ibaranga.

Ati “Hari uburyo umuryango nk’uyu dukwiriye kuba dukoresha kugira ngo ibyo byose bishobore kubonerwa umuti, bigire umurongo bikurikiza ndetse rimwe na rimwe ni yo mpamvu buri gihe mu myaka itanu, icumi, 20 hagenda haboneka abo bigora kujyana n’ihame rya RPF ituyobora…bakagenda batakara mu nzira, ibyo biriho, byarabaye, bizaba ariko RPF igomba gukomeza gutera nk’uko ikwiriye kuba itera muri iriya si igenda ihinduka kandi RPF na yo igenda ihinduka uko bikwiye.”

Imyitwarire y’aba GenZ bigaragambya

Perezida Kagame yavuze ko muri iki gihe hari imyitwarire igezweho y’urubyiruko rusigaye rusaba uburenganzira bwabo, avuga ko iyo myitwarire ikwiriye kuri buri wese.

Ati “Hari ibihe bigezweho ibyo mubona hirya no hino nabyo bya politiki, bijyanye na politiki, by’urubyiruko rusigaye ruhaguruka rukagira ibyo rusaba. Uziko aribyo ariko? Rukwiriye kugira ibyo rusaba.”

“Twebwe RPF tugomba gutegereza ko hari abazatwibutsa ko hari ibyo tubagomba, bagomba kubidusaba, ubwo twaba twarujuje inshingano zacu twiyemeje? Aho abantu barinda kuguhagurukana bakavuga ngo turashaka iki, ubwo ni ukuvuga ngo ntacyo waduhaye…njye ndabyumva ndetse icyo bivuze impamvu nabyumva ni uko ari nk’ibyo twakoze natwe tukiri bato kurinda tugera hano.”

Yavuze ko urugamba rwa RPF n’amateka yayo, bishingiye ku kuba buri wese agomba guharanira ibyo agombwa. Ati “Abantu wenda bakoresha uburyo butandukanye ariko ni bimwe. Kumpa uburenganzira bwanjye ntabwo ari ibyo ngomba kugusaga nkapfukama.”

“Njye hano mu Rwanda bibaye, umuntu akavuga ngo hari ibintu watugombaga utaduhaye, njye nabyumva kuko nanjye ni ho nahereye, namwe mwese ni ho mwehereye.”

Yitanzeho urugero, agira inama abayobozi yo kudahumwa amaso cyangwa se kutirengagiza, ibyo bifuza ko bakorerwa nabo bakabikorera abandi.

Ati “Njye ku rwego ndiho cyangwa inzego bamwe muriho, zibahuma amaso, ubu njye iyo nsitaye abantu barahurura bakandamira ngo ntagwa hasi, nakorora bakiruka bajya kunshakira umuti, ubwo ni ukuntetesha ariko nizere ko atari ugushaka kumpuma amaso kuko ibyo bamwe bakora, ni byo buri muntu wese ashaka kuba byamukorerwa.”

“Niba akeneye umuti yari akwiriye kuba awubona, niba akeneye kuva aha kujya hariya yari akwiriye kuba abibona, niba ashaka amashuri y’umwana aba akwiriuye kuba ayabona. Ibyo tubibaza nde?”

“Tubibaza nde batari mwe ndetse kugira ngo bitazarinda kuvamo ko hari ababibaza ku ngufu, nk’uko uyu muryango washingiye, wubatswe ku buryo wagombaga kugira ibyo ubaza ku neza cyangwa ku ngufu. Buri muntu wese afite uburenganzira. Utabimuhaye ku neza akwiriye kubikubaza ku ngufu.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi ko bakwiriye kureba ibibazo biri mu baturage bakabikemura, batirengagije ko abaturage hari ibyo bakeneye.

Ati “ Ugana hariya wajya gusaba serivisi, icya mbere ntakwitayeho, ugasanga umukobwa, umuhungu yicaye aho, yibereye kuri telefoni, arakora ibyo akora sinzi ibyo ari byo, akicara aho, ugasaba serivisi akaba yanagutuka rwose, cyangwa ati uwagombaga kubiguha ntahari, genda.”

“Ibyo birinda kubaho kubera iki? Byabaho kubera iki? Abayobozi ari abari hano banyumva ndetse aba baturage mugira mutya…uwampa ngo bishyire hamwe baze bagukubite.”

“Aho bijya kubera bibi iyo umuco mu buyobozi umaze kugera ku rwego, ba bantu mvuga ngo bakwiriye gushaka inkoni bakagukubita, basa n’abumiwe, baragowe, babivaho ndetse bazi ko abantu bagomba kubaho gutyo.”

Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageraga muri Intare Conference Arena

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko abayobozi ntibabahe ibyo babagomba, bakwiriye kwicuza

Perezida Kagame yavuze ko kudaha abaturage ibyo bagombwa ari icyaha abayobozi badakwiriye kubabarirwa

Muri iyi Nama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR - Inkotanyi hemerejwemo Bazivamo Christophe nk’Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi, umwanya yasimbuyeho Gasamagera Wellars

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa