skol

Bashaka n’ubwenegihugu: Imbamutima z’abahunze intambara ya Ukraine bahiriwe n’ubushabitsi mu Rwanda

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Intambara iragatsindwa, ntabwo wayifuriza uwawe na cyane ko isenya aho kubaka. Ukraine ni igihugu cyari kiri mu bikize, Abanyafurika barabizi ku bijyanye n’ibinyampeke, ariko ubu iyo wanditse ‘Ukraine’ muri Google bakwereka amatongo inzu zasenyutse n’ibindi.

Impamvu ni uko iki gihugu mu binini bibarizwa mu Burayi kimaze imyaka ine gihanganye n’u Burusiya. Byatumye benshi bava mu byabo ndetse hafi miliyoni zirindwi z’Abanya-Ukraine babaye impunzi mu bihugu by’amahanga.

Ntabwo ari abo muri Ukraine bazahaye gusa kuko n’abo mu Burusiya bagizweho ingaruka n’iyi ntambara. Abarusiya benshi barahunze ku buryo habarurwa abarenga ibihumbi 900 babaye impunzi kubera iyi ntambara.

Aba barimo James Eugene Pukhov na Boris Kachano, bazobereye ibijyanye no guteka bagenze ibilometero 6000 bakaka ubuhungiro mu Rwanda, barabuhabwa ndetse ubu ni abacuruzi bakomeye.

Aba bagabo batangije ubuzima bushya bashinze ‘restaurant’ ebyiri zitwa Burger Bros na Boriska Russian Resto ziri mu zikomeye i Kigali.

Mbere yo kwiyemeza icyo bakora babanje gutembera umujyi mbere yo kwemeza aho batura.

Mu kiganiro na IGIHE, James Eugene Pukhov, yagarutse ku rugendo rw’uburyo bavuye mu Burusiya bahunze intambara, banyura mu bihugu bitandukanye by’i Burayi bashakisha ubuzima ariko birangira bageze mu Rwanda ari na ho batuye.

Ati: “Byari bikomeye cyane kuri njye nk’umuturage w’u Burusiya ubuzima bwari bugoye. Nari mfite abana batatu n’umugore mwiza kandi twifuzaga kujya gutura ahantu hari umutekano n’amahoro. Birangira twisanze muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, i Kigali.”

Pukhov yashimye uburyo bakiriwe mu Rwanda, avuga ko ari igihugu cyiza gitanga ikaze ku banyamahanga.

Ati: “Nagize amahirwe yo kujya mu bindi bihugu bigera kuri 12 ariko u Rwanda rurihariye mu kwakira neza abantu kuko mu mezi atatu ya mbere tukihagera twari twamaze gufata umwanzuro wo kuhaguma.”

Pukhov na Kachano bakigera i Kigali mu 2023, bamaze amezi ya mbere batembera umujyi no kumenya uduce dutandukanye, kuko bose bari bahuriye ku gukunda guteka.

Batekereje gukora ikintu cyihariye bafungura Burger Bros ku Kisimenti, imwe mu zikunzwe cyane zikora burger i Kigali.

Ati: “Sinari umuntu w’umuhanga cyane mu guteka. Ariko nkunda gukora ibintu byiza no kubona abantu bishimye bitewe nanjye. Twigeze guteka burger zirenga 300 mu iserukiramuco ryabereye muri Zaria Court.’’

Yavuze ko iterambere rya restaurant ye ryagizwemo uruhare kandi na Jimmy Hakizimana bahuriye i Kigali bakamuha akazi, na we akabaha ibyo afite byose mu guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Ati: “Yajyaga antekera isombe, nanjye namwigishije byinshi mu byo nzi. Ubu ni umuhanga ukomeye mu gikoni cyacu.’’

Kugeza ubu Burger Bros ifite abakozi 34, kandi ikomeje gutera imbere mu buryo butandukanye.

Pukhov yavuze ko guteka yabikundishijwe n’ababyeyi be. Ati “Nkiri muto iyo natekaga, mama na papa bajyaga bambwira ngo wakoze ikintu cyiza, bakavuga ko ndi umwana mwiza. Nakuriye muri iyo myumvire.’’

’’Iyo abantu bampaye amafaranga ndishima rwose, kuko nyaha umuryango wanjye, nkishyura amafaranga y’ishuri, ibitunga umuryango n’ibindi byose bikenewe. Ariko ikintu kinshimisha cyane ni iyo nakiriye umuntu nkabona arishimye aransekeye, bihita bintera imbaraga zo gukora burger nyinshi.’’

James Eugene Pukhov na Boris Kachano bashimye uburyo u Rwanda rutekanye n’ikirere cyiza cyarwo, bagashimira Perezida Paul Kagame uha ikaze abantu bose hatitawe ku ho bakomoka.

Pukhov yongeyeho ko ubu mu Rwanda hamaze kuba nk’iwabo kandi bari gushaka ubwenegihugu ngo babe Abanyarwanda mu buryo bwuzuye.

Ati: “Ubutumwa twaha ubuyobozi bw’u Rwanda ni uko mukora akazi keza. Turabakunda cyane kandi turabashimira. Ikindi turashaka ubwenegihugu tukaba Abanyarwanda.’’

James Eugene Pukhov yashimye uburyo bakiriwe neza mu Rwanda

James Eugene Pukhov na Boris Kachano, bavuye mu gihugu cyabo cy’u Burusiya batangira ubuzima bushya mu Rwanda

Abarusiya bahungiye mu Rwanda bakataje mu bucuruzi

Abanyarwanda babonye akazi bigizwemo uruhare n’Abarusiya bahungiye mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa