
Keisha Hampton yongewe mu Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Basketball ikomeje kwitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournaments), iteganyijwe kubera i Kigali kuva tariki 19 kugeza 25 Kanama 2024 muri BK Arena.
Uyu mukinnyi w’imyaka 34, ni umwe mu bafite ubunararibonye kuko yanyuze mu bihugu byinshi byiganjemo ibyo ku Mugabane w’i Burayi. Si ibyo gusa kuko yanakinnye muri WNBA mu makipe nka Minnesota Lynx na Chicago Sky.
Keisha wamaze gusanga abandi mu mwiherero yaherukaga gusubira muri ESB Villeneuve-d’Ascq yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa yanegukanye Igikombe cya Shampiyona cya 2024.
Uyu mukinnyi yageze mu Ikipe y’Igihugu yaherukaga gusezerera abakinnyi barindwi mu rwego rwo gukomeza gukaza imyiteguro.
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzakira itsinda rya gatatu n’irya kane, aho ruri kumwe na Great Britain, Argentine ndetse na Lebanon.
Umukino wa mbere uteganyijwe tariki 19 Kanama 2024, u Rwanda ruzakina na Lebanon, uwa kabiri na Argentine, mu gihe ruzasoza rwisobanura na Great Britain ku wa 22 Kanama 2024.
Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi (FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Qualifying Tournaments) izitabirwa n’amakipe 24 arimo abiri yavuye i Kigali na Mexique ndetse n’andi 22 azava muri FIBA Women’s Continental Cups izakinwa mu 2025.
Muri aya makipe, agera 16 ni yo azitabira imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Bugade tariki 4-13 Nzeri 2026.
Igikombe cy’Isi giheruka mu 2022 cyabereye i Sydney muri Australia cyegukanywe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatsinze u Bushinwa ku mukino wa nyuma.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *