skol
fortebet

Ben Rutabana uherutse gukorerwa ikiriyo, abavuga ko afungiye i Kigali, Kayumba Ushinjwa Kumwica byo bite?

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutabana yari umuhanzi wanditse izina rikomeye mu Rwanda, ariko aza gutana, Mbere yo kuburirwa irengero muri 2019, akaba yari umuyobozi muri RNC ushinzwe Ibikorwa byo kongerera ubushobozi uyu mutwe.

Sponsored Ad

Rutabana Benjamin yavutse mu 1970 mu cyahoze ari Kibuye, ni umuhanzi w’ umunyarwanda, avuka mu muryango w’abana icyenda abahungu batandatu n’abakobwa batatu, se akaba yari umu pasiteri w’umudivantisiti.

Rutabana yatangiye kugaragaza impano ye afite imyaka 14, aho yaririmbiye imbere y’imbaga y’abantu kuri stade regional y’i Nyamirambo. Gusa se yamusabye gukomeza amashuri kuko yari umunyeshuri w’umuhanga

Mu 1990 ubwo Rutabana yari ageze mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye, yarafashwe maze arafungwa ashinjwa kuba icyitso cya FPR-Inkotanyi, aza kurekurwa muri Werurwe 1991. Bitewe n’akababaro yatewe n’uko gufungwa yahise yerekeza muri FPR mu Burundi nyuma aza no kujya muri Uganda.

Muri icyo gihe ni nabwo yanditse indirimbo ebyiri :”Iyambere Ukwakira” yaje gukundwa cyane cyane n’Ingabo za FPR ndetse na “Africa” aho yaririmbaga ibigwi by’Intwari za Afurika.

Ku munsi wabanjirije intsinzi ya FPR Rutabana yakomerekejwe n’isasu, ndetse benshi mu muryango we harimo n’ababyeyi be bari barahitanywe na jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1995 nibwo yavuye mu gisirikare afite ipei rya “Su Riyetona”, nibwo yahise yinjira mu mwuga wo kuririmba.

Mu 1996 nibwo yakoze album ye yambere yise “Ijuru ry’Intwari”, mu 1998 nibwo yahuye na Rudatsimburwa Albert amufasha gufata amajwi y’indirimbo ze, nibwo indirimbo za Rutabana zatangiye kumenyekana cyane zinyura kuri televiziyo na radio by’u Rwanda.

Rutabana yaje gukora Album ye ya kabiri yise “Imbaraga z’ urukundo”, irimo indirimbo yanditse afunze, Mu 2001 yaje gusubiramo “Afrika”.

Mu 2002 MTN yateguye ibitaramo byinshi aho Rutabana yagiye atumirwa, akomeza kuririmba ahantu henshi mu gihugu akaririmba indirimbo ze. Mu 2004 yerekeje mu gihugu cy’u Bufaransa mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuziki we. Abifashijwemo n’abanyarwanda baba i Burayi yatangiye gukora ibitaramo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Mu 2007 nibwo Rutabana yasohoye album, ye ya kane yise “Le retour d’ Imana” ikaba yari igizwe n’indirimbi zo mu njyana ya Reggae.

Taliki ya 8 nzeri 2019, nibwo inkuru zasakaye mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ndetse no muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo, bivuga ukwinshi ibirebana n’ibura rya Ben Rutabana, wari komiseri ushinzwe amahugurwa no Kongera Ubushobozi mu ishyaka rya RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu nkuru z’ibitangazamakuru bitandukanye, havugwamo iby’urugendo rwa Rutabana kuva ubwo yateguraga urugendo rwe, yagombaga kugirira mu bihugu birimo Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ariko bikavugwa urwo rugendo yarukoze atamenyesheje abamuhagarariye ibintu byaje no gutuma RNC yabarizwagamo bagaragaza ko ntacyo bazi ku irengero ry’uyu Mugabo.

Mu nkuru y’ikinyamakuru IGIHE taliki ya 4 Ukwakira 2019, ivuga ko mu ibaruwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko yanditswe ku wa 2 Ukwakira 2019, igenewe Umuhuzabikorwa wa RNC, Jérôme Nayigiziki. Iriho amazina y’abayanditse aribo Tabitha Mugenzi, William Mugenzi, Jason Muhayimana, Simeon Ndwaniye, Vidah Ndwaniye, Louis Rugambage, Diane Rutabana, Emérance Sikubwabo na Max Sikubwabo.

Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri saa 13:50.

Uyu Mugabo, Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri nabwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

Iyo baruwa ikomeza iti “Nyamara ku mpamvu zitamenyekanye, Rutabana ntabwo yigeze afata indege, binatandukanye n’uko asanzwe abigenza, ntiyavugishije umugore we ngo amumenyeshe ugutinda uko ari ko kose cyangwa niba hari gahunda yahindutse, ndetse inshuro telefoni ye yahamagawe ntiyitabwa.

Ku wa 19 Nzeri, umunsi Rutabana yari ategerejwe mu Bubiligi, Nibwo umugore we yakiriye amakuru ko umugabo we afunzwe mu buryo butemewe n’abarwanyi ba RUD Urunana bifitanye isano na Major Faustin Ntilikina; General Jean Michel Afurika; Rachidi na Frank Ntwali. Iri fungwa ryahuriranye n’uko uwo wa nyuma yari mu karere.

Uyu Frank Ntwali ni muramu wa Kayumba Nyamwasa ndetse akaba ashinzwe Ubukangurambaga muri RNC, ni umwe mu babarizwa muri RNC bagiye bavugwa ko bafite imikoranire ihambaye n’ubuyobozi bwa Uganda, bigatuma imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera muri icyo gihugu nta nkomyi.

Rutbana yari umuhanzi wakunzwe n’abatari bake waje gutana akajya muri RNC

Ku ikubitio Rutabana akimara kuburirwa irengero, RNC yashyizwe mu majwi ku ibura rya Rutabana kuko ngo hagati ya tariki 28 Nzeri n’iya 1 Ukwakira, habaye ibiganiro hagati y’umuryango wa Rutabana n’abagize ubuyobozi bwa RNC, barimo Umuhuzabikorwa wungirije, Kayumba Nyamwasa; ushinzwe dipolomasi Charlotte Mukankusi; Ushinzwe Ubushakashatsi Jean-Paul Turayishimye unaherutse kwitandukayo nayo, n’abanyamuryango barimo Théogène Rutayomba na Rugema Kayumba.

Iyo baruwa yakomeje iti “Rutayomba na Rugema bageze aho bizeza gukora ibishoboka byose bagahuza kuri telefoni Rutabana n’umugore we bitarenze ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019. Ibi bikaba byarafashwe nk’ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko RNC cyangwa bamwe mu bayobozi bayo bari bazi aho Rutabana afungiwe.

kunyurana kw’amakuru yagiye atangwa n’abayobozi ba RNC bavugwa muri iyi baruwa, kwatumye umuryango we urushaho kumva ko abayobozi ba RNC bazi aho Rutabana yaba aherereye.

Ibaruwa yakomezaga igiri iti “Kumwe mu kuvuguruzanya gukomeye ni ukuvuga ko Rutabana atamenyesheje ubuyobozi bukuru ibijyanye n’ubutumwa bwe muri Uganda, bityo ko batari kumenya aho ari. Ariko nanone, babiri mu bayobozi ba RNC bemeje ko abayoboke ba RNC muri Kampala babonye Rutabana ari muzima kandi ameze neza, bavuga ko ndetse RNC yemerewe kugera aho yarari icyo gihe.

Umuryango we wakomeje uvuga ko Rutabana yari akiri Umuyobozi ushinzwe kongera ubushobozi muri RNC, kandi yari yabwiye umugore we n’abandi bayobozi ba RNC ku bijyanye n’ubutumwa bwe muri Uganda mbere yo kugenda ku wa 4 Nzeri 2019.

Gusa na nanone amakuru yagiye atangazwa avuga ko, Guhindukwa na RNC ngo byaba byaratewe n’ubwumvikane buke Rutabana yari amaze iminsi afitanye na Kayumba Nyamwasa.

Ibaruwa ikomeza iti “Mu byumweru byabanjirije ibura rye ndetse na mbere gato y’igenda rye, Rutabana yabwiye umugore we, umuryango n’inshuti ze za hafi ko afite ubwoba ku mutekano we kubera kutemeranya gukomeye n’Umuhuzabikorwa wungirije wa RNC, Lt. General Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Frank Ntwali.

Ubwoba bwe bwashimangiwe n’iterabwoba yashyizweho n’abandi bayobozi ba RNC ko ashobora gufatwa niyongera kugera muri Uganda. Amakuru aturuka muri RNC yavugaga ko Ntwali yahise yihutira kujya mu cyerekezo kimwe na Rutabana, bagenda mu gihe kimwe cyangwa se nyuma ye gato.

Ku bw’izo mpamvu kimwe n’izindi nyinshi, ngo kubera igihe cyari gishize batazi irengero rya Rutabana no kuba Frank Ntwali yarakomeje kwijundika Rutabana mbere y’uko abura, umuryango wahise usaba RNC gusubiza Rutabana mu muryango we igitaraganya mu Bubiligi.

Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke, abifashijwemo n’inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n’urw’iperereza ry’imbere mu gihugu, ISO. Ifatwa rye ngo ryagizwemo uruhare na CMI atanzwe na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba.

Rutabana yaba yarazize iki ?

Amakuru yagiye ahagaragara, bivugwa ko Rutabana yagiranye ubwumvikane buke na bagenzi be b’abayobozi muri RNC, cyane cyane ubwa gisirikare bukuriwe na Kayumba Nyamwasa, bashinjanya ko Kayumba ashaka kwiyegereza abo bafitanye isano, ndetse ko Rutabana ngo yaba yarababajwe n’abantu bafatiwe muri Congo mu mutwe wa P5 wayoborwa na Kayumba, ubu bari mu nkiko mu Rwanda.

Rutabana kandi ngo yarakajwe n’uko inama ze zitubahirijwe, kuko ngo aba barwanyi uko ari 25, Umushinjacyaha icyo gihe yaje kubwira urukiko ko bajya gufatwa, Kayumba yahaye itegeko Major Habib Mudathiru wari ubayoboye kubavana muri Kivu y’Amajyepfo bakajya ku mupaka wa Uganda, aho bazahabwa inkunga zihagije kurusha izo bahabwaga hafi y’u Burundi.

Muri uwo mugambi ngo bakoresheje $12000 yoherejwe na Ben Rutabana kuri Western Union i Bujumbura. Bari mu nzira bimuka nibwo bafashwe, abandi baricwa.

Icyo gihe ngo uburakari bwa Rutabana, bwatumye yaka ibisobanuro Kayumba warumaze kugwisha ingabo zabo mu biganza by’uwo bahanganye, ibi ngo bikaba byarabaye imwe mu mpamvu ikomeye yatumye Kayumba ashaka "kumwumvisha" kuko umusirikare muto yari ashatse kubaza byinshi "Jenerali", ndetse bikekwa ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda yari agiye mu bikorwa bya gisirikare, arenze ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa ko Ben Rutabana na Kayumba hari ibyo batumvikanagaho muri RNC

Mu nkuru ya BBC kandi yo kuwa 8 Ukwakira 2019, Umugore wa Rutabana yavuze ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ndetse Diane Rutabana yahishuye ko abayobozi n’abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry’umugabo we.

Avuga ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC. Madamu Rutabana yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.

Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka. Ati: "Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk’ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro."

Bwana Condo yahakanye avuga ko batazi amakuru y’aho Ben Rutabana ari, ati: "Amakuru duheruka n’ay’umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere."

Bwana Condo ntiyeruye ngavuge neza igihugu uwo muntu yamubonyemo, avuga ko batari bazi iby’urugendo rwa Ben Rutabana n’igihe azagarukira. Avuga ko bagikomeje gufatanya n’umuryango we kumushakisha.

Icyakora ku rundi ruhande, hari abandi bakomeje kugaragaza ko amakuru y’izimira rya Rubatana akimenyekana, abantu benshi batekereje ko nta kabuza Leta y’u Rwanda ifite uruhare muri iki gikorwa ndetse ikwiye kuryozwa iby’uyu mugabo, bamwe bavuga ko yashimuswe akaba ari muri kasho i Kigali.

Gusa nanone icyakomeje Gutera urujijo kurushaho, ni uburyo abenshi mu babarizwaga mu ishyaka rya RNC rya Kayumba Nyamwasa bagiye birikanwa urusorongo ndetse abandi bagashinja Kayumba kwivugana Rutabana, bamwe bakamwita umugome, umwicanyi, n’andi magambo menshi.

ibi ariko ntibyasize ubusa, kuko byakurikiwe n’umweyo wabaye muri iryo Shyaka, aho benshi mu bagerageje gushinja Kayumba kuba inyuma y’ibura rya Rutabana bagiye bahambirizwa, abandi barimo Leah Karegeya, umugore wa Patrick Karegeya, bakazinga utwabo bakitandukanya n’iri Shyaka.

Umuryango wa Rutabana ntiwacitse intege nyuma y’aho aburiwe irengero, ndetse na nyuma yo gutakambira Kayumba Nyamwasa mu mabaruwa atagira ingano, kugira ngo agarure uyu mugabo, uyu muryango wanatakambiye Leta y’u Bufaransa ngo igire icyo ikora kuri icyo kibazo cy’umuturage wayo, ariko byose bifata ubusa.

Nyuma yo kuvugwa kenshi nk’umwe mu bafite ukoboko mu ibura rya Rutabana, Kayumba Nyamwasa yabanje gutuza ntiyagira icyo avuga ku ibura rya mugenzi wari usigaye afatwa nk’inkoramutima ye, ariko igitutu cy’umuryango we kimaze kumurenga, yaje kujya ahagaragara yihakana ayo makuru, avuga ko ibyakozwe atabigizemo uruhare.

Ati “Icyanshimisha uyu munsi ni uko nakongera kumubona nanone ari muzima kandi ameze neza, akabasha kongera guhura n’umugore we n’abana be.

Gen Kayumba Nyamwasa aza ku isonga mu bashinjwa k’uburirwa irengero kwa Rutabana

N’ubwo kugeza kuri ubu bitaremezwa neza Iby’urupfu rwa Ben Rutabana, Gusa hari amakuru yagiye avugwa ko uyu mugaba yaba yaraguye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nubwo bitigeze byemezwa.

Ibi ari nako nanone, bishimangirwa ni cyunamo giherutse kuba taliki ya 7 Ugushyingo 2021, hifashishijwe uburyo bwa zoom ndetse cy’anitabiriwe n’abagize umuryango wa Rutabana, inshuti ze, n’abandi bose babanye nawe.

Muri iki kiriyo cyo kwibuka Rutabana bitazwi neza niba yarapfuye, abacyitabiriye bakoresheje amasaha arindwi cyamaze bari kwikoma bikomeye Kayumba Nyamwasa, ari nako urujiijo ku ibura rya Rutabana rukomeza kwiyongera.

Adeline Rwigara, mushiki wa Ben Rutabana, yafashe ijambo avuga ko Ntwali Frank wari Ushinzwe Urubyiruko muri RNC, ari we ukwiye kubazwa iby’ibura rya musaza we.

Uyu mubyeyi yavuze ko mbere y’ibura ry’uyu mugabo, yajyaga "amusaba kumusengera", kuko Ntwali yari amufitiye ishyari ashobora no kumuziza, ati “Ben yakundaga kumbwira ngo unsengere nshobora gupfa nzira umuntu witwa Frank Ntwali kuko amfitiye ishyari.

Rwigara kandi yavuze ko biteye ikimwaro kuba Kayumba yari azi neza ikibazo Rutabana afitanye na Ntwali, ariko ntagire icyo abikoraho, avuga ko aba bagabo bombi ari abicanyi.

Ati “Ntabwo nari nzi ko Ntwali na Kayumba batubabaza muri ubu buryo, igihe Ben yaburaga twabonye uko babyitwayemo, ni abicanyi gusa! Ndasaba abagambanyi n’abagome by’umwihariko Kayumba Nyamwasa n’umwishywa we Ntwali kugarura Ben nk’uko mwamutwaye."

Adeline Rwigara mushiki wa Rutabana avuga ko musaza we yajyaga amusaba kumusengera kuko hari abamufitiye ishyari

Mu bindi byagiye bivugwa, nko mu nkuru y’ikinyamakuru UMURYANGO, Taliki ya 2 Nzeri 2020, ifite umutwe ugira uti: "Ben Rutabana byavuzwe ko yishwe n’u Rwanda, byemejwe ko ari muzima aho ari muri Uganda"

Iyi nkuru yavugaga ko, Greg Smith Heavens, Umuyobozi mukuru akaba ari na we washinze Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu (IRHRI), ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yamaganye amakuru yatangajwe na kimwe mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko Rutabana yishwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu nkuru yicyo kinyamakuru, cyakomoje ku wahoze ari umusirikare w’u Rwanda uherutse gutoroka witwa Lt Tindifa, uvuga ko yiboneye iyicwa rya Rutabana. Uyu musirikare yagize ati: "Nakiriye Rutabana kandi nabonye buri kimwe. Niboneye iyicwa rye rikozwe n’ubutasi bw’Igisirikare cy’u Rwanda.. nyuma yabyo nagombaga guhungira n’umuryango wanjye muri Uganda."

Bivugwa kandi ko mbere yo kwicwa, Rutabana yaba yaragambaniwe na bagenzi be bamujyanye muri Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho yahuriye n’umwe mu bayobozi ba M23, uwo nyuma akaba yaramushyikirije u Rwanda.

Greg Smith Heavens yanyomoje ibivugwa, abifata nk’ibintu bidafite ishingiro kandi bigamije kuyobya abantu. Agendeye ku makuru aheruka, Greg yemeza ko Rutabana ari muzima, ameze neza kandi ari mu gihugu cya Uganda. Yagize ati:

"Turizera tudashidikanya ko amakuru twakusanyije kugeza ubu kandi dukomeje gukusanya nta gushidikanya ko ari ukuri. Twese turabizi ko nta kuboko k’u Rwanda kuri mu ibura rya Rutabana. Ibura rye rishingiye cyane cyane ku nyungu z’umuntu ariwe Kayumba Nyamwasa n’abantu be ba hafi yizera mu nzego z’umutekano zo hejuru za Uganda."

Yakomeje avuga ko ibihuha biri gukwirakwizwa ko Rutabana yapfuye bishobora kuba ari abakozi ba Kayumba Nyamwasa, bashaka kuyobya imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu na guverinoma y’u Bufaransa ngo bireke gukomeza guharanira irekurwa rya Rutabana nta mananiza.

Ibura rya Rutabana riracyari urujijo, niba yarishwe cyangwa akiri mu buzima kugeza ntawuzi amarengero y’uyu Mugabo, gusa ibyavuzwe ni byinshi kandi nan’uyu munsi bikivugwa. umuryango we amaso yaheze mu kirere ndetse imyaka ibaye 3 nta kanunu kaho yaba aherereye bafite. Ese Rutabana arihe? amarengero ye akwiye kubazwa nde?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa