skol
fortebet

Biryogo ahazwi nka Tarinyota ubu hari kwitwa Miami

Yanditswe: Friday 11, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yaho mu biryogo ahazwi nka tarinyota kuri ubu hamaze kuba ahantu nyaburanga, ubu abahatuye n’abahasohokera barishimira ibimaze kuhakorwa mu rwego rwo gukomeza kuhagira heza kurushaho.

Sponsored Ad

Hamwe mu hazwi cyane mu mujyi wa Kigali nka tarinyota mu biryogo, kuri ubu abantu benshi basigaye basohokera, bakahidagadurira ari nako bahafatira amafunguro atandukanye aherekejwe n’ibyo kunywa, abahatuye bakomeje kwishimira ibi byiza bimaze kugera muri ako Gace, ndetse kuri ubu hari nabasigaye bahitirira "MIAMI", umujyi uzwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma yaho umujyi wa Kigali utangaje ko watangiye gahunda igamije impinduka zishingiye ku byifuzo by’abaturage, Biryogo ni kamwe mu duce bahereyemo aho Umujyi wa Kigali urimo kwifashisha ubugeni mu guhindura Biryogo Car Free Zone, ahantu rusange h’ibikorwa n’urujya n’uruza rw’abantu.

Ubusanzwe Biryogo ni agace gasanzwe karangwamo urujya n’uruza rw’abantu bitewe n’ibikorwa by’ubucuruzi bihakorerwa byiganjemo ubucuruzi bwa Thé Vert n’ibindi binyobwa bitandukanye. Bamwe mu bahavukiye bagaragaza ko bishimiye cyane icyemezo Umujyi wa Kigali wafashe cyo kuhahindura (Car Free Zone).

REBA UKO MU BIRYOGO HAMAZE GUHINDURWA AGACE NYABURANGA


Biryogo ni uku izaba isa mu minsi iri imbere

Hari abasigaye bahita Miami kubera ukuntu hasigaye hameze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa