
Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko guhera mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2025, izagura zahabu nk’umutungo wakwifashishwa mu bwizigame n’ishoramari, mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu no gushyiraho uburyo bushya bwafasha mu gihe ubukungu buhuye n’ikibazo.
Hashize iminsi banki zo mu karere ziri kwiga uburyo zatangira kugura zahabu, u Rwanda rusanze ibindi bihugu nka Tanzania, Uganda na Kenya.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye, yabwiye abanyamakuru ko kugura zahabu ari uburyo bushya bugiye gufasha BNR mu bwizigame.
Ati “Nka Banki Nkuru y’Igihugu y’u Rwanda, twafashe icyemezo cyo gutangira kureba uburyo twabyaza umusaruro zahabu. Uyu ni umutungo mushya, kandi nk’uko dukomeje kurebera kuri bagenzi bacu, tuzabatangariza mu mpera z’umwaka utaha w’ingengo y’imari, ingano ya zahabu tuzaba twarashoboye kugura.”
Hakuziyaremye yavuze ko intego y’ingenzi ya BNR mu bwizigame mu madovize ndetse n’ishoramari, ari uguharanira ko amafaranga aboneka n’ishoramari rigakorwa, hakahabo umutungo ufite agaciro kagaragara kandi hakaboneka n’inyungu.
Ati “Urebye kuri zahabu uyu munsi, ibyo irabyujije. Rero ibyo dushingiraho uyu munsi, bitanga icyizere.”
Soraya yavuze ko inama y’ubutegetsi yamaze kwemeza ko BNR yatangira gushora imari muri zabahu, kandi ko bizatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari uzatangira muri Nyakanga 2025. Ati “Nibwo tuzatangira kongera zahabu mu byo tubara nk’umutungo wacu.”
Hashize imyaka myinshi zahabu ari umutungo wifashishwa na Banki Nkuru z’Ibihugu mu gushora imari n’ubwizigame. Ubu urebye ku Isi hose, Banki z’ibihugu zibarirwa umutungo wa zahabu ungana na toni ibihumbi 35, nibura bingana na 1/5 cya zahabu imaze gucukurwa.
Akamaro k’ingenzi ka zahabu kuri banki z’ibihugu ni ugushyiraho uburyo bunyuranye bw’ubwizigame cyane ko zahabu yo idapfa gutakaza agaciro ku isoko nubwo ifaranga ry’igihugu n’ubukungu byo byaba bidahagaze neza.
Ibihugu byinshi usanga ubwizigame bwabyo bushingiye ku madolari. Kugira ubwizigame muri zahabu bitanga umutekano usesuye bitandukanye no kugira ubwizigame mu mafaranga afatika kuko zahabu idashingiye ku mikorere ya banki iyo ariyo yose ishobora kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’ubwumvikane buke cyangwa politiki.
Urugero ni nk’uko umutungo u Burusiya bwari bufite mu madolari, wafatiriwe kubera intambara yabwo muri Ukraine. Kuri zahabu, ibyo ntibyabaho kuko aba ari umutungo ufatika ubitswe.
Banki Nkuru y’Igihugu muri Tanzania yatangiye kugura Zahabu muri Kamena 2023, ndetse byageze muri Nzeri 2024 imaze kwibikaho ibiro 418. Muri icyo gihe, abacukura n’abacuruza zahabu, basabwe guha 20% by’umutungo wayo bafite, Banki Nkuru y’Igihugu ya Tanzania kugira ngo ibike ubwizigame bunini.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *