skol
fortebet

BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za miliyari 10 Frw

Yanditswe: Tuesday 22, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizamara imyaka 10.

Sponsored Ad

Kwitabira kugura izo mpapuro mpeshamwenda byatangiye kuri uyu wa 22 Mata 2025, bikazarangira ku wa 24 Mata 2025.

BNR igaragaza ko izo mpapuro mpeshamwenda zashyizwe hanze hagamijwe guteza imbere ibikorwaremezo no guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane.

Impapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta zikoresha mu gushaka amafaranga kugira ngo yifashishwe mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu.

Bitewe n’amafaranga akenewe, Leta igena agaciro k’impapuro mpeshamwenda zikorwa zigashyirwa ku isoko zikaba zinafatwa nk’amahirwe y’iterambere ku bantu bafite amafaranga bifuza kwizigamira by’igihe kirekire.

Iyo umuntu aguze impapuro mpeshamwenda, aba agurije Leta akajya ahabwa inyungu akazasubizwa amafaranga yatanze agura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.

Mu Rwanda abakunze kugura impapuro mpeshamwenda ni ibigo by’imari, iby’ubwishingizi n’abantu ku giti cyabo, na bo batangiye kwitabira iri soko cyane cyane nyuma y’ubukangurambaga bukomeye bwakozwe hasobanurwa akamaro kazo, bwatangiye mu 2014.

Ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshamwenda bugenda buzamuka umunsi ku wundi, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, impuzandengo y’igipimo cyo kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshamwenda yageze ku 154%.

Mu Ukuboza 2024 na bwo Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri BNR yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 20 Frw, zizamara imyaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa