Bruce Melodie yishimiye ko Perezida Kagame yamuvuze mu izina
Yanditswe: Saturday 07, Feb 2026
Umuhanzi Bruce Melodie ukomeje kwagura umuziki we yagaragaje ibyishimo yatewe no kumva Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga izina rye atangaza ko biri mu bimutera imbaraga.
Ni nyuma y’uko uwo muhanza ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano yasowe ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare 2026, yagaragaje imbogamizi abakoresha Imbuga nkoranyambaga mu Rwanda bakigowe no kuzibyaza umusaruro ndetse ko ababishoboye bibasaba kwiyitirira ubundi bwenegihugu.
Bruce Meladie yifashishije urubuga rwe rwa Instagram Bruce Melodie yasangije abamukurikira amashusho magufi, Perezida Kagame abaza inzego bireba ati: “Ibyo Bruce amaze kuvuga bisaba iki? Ntabwo nabyumvise neza.”
Ni amashusho yaherekeresheje amagambo yuzuye amaranga mutima agaragaza uko byamukoze ku mutima.
Yanditse ati: “Bimvuye ku mutima ntewe ishema no kumva Nyakubahwa Paul Kagame wacu avuga izina ryanjye, byari ibihe byiza binsunikira kurushaho gukora cyane kandi nkahora nguteye ishema Nyakubahwa.”
Muri iyo nama kandi Bruce Melodie yanashimiye Perezida Kagame ko yabaharuriye inzira mu bihugu bitandukanye,kubera ko yamamaze mu bikorwa by’indashyikirwa ku Isi, avuga ko iyo uvuze ko uturutse mu Rwanda hari ubwo babyumva ariko bakigira nka batabisobanikiwe neza ariko wavuga Perezida Kagame bagahita bakwakira kandi bakubashye cyane.
Ati: “Mwarakoze kumenyekana Nyakubahwa.”
Ibyo byose bibaye nyuma y’uko Bruce Melodie yari amaze iminsi ari mu ngendo mu bihugu bitandukanye birimo Kenya na Tanzania mu bikorwa byo Kwamamaza indirimbo Pom Pom yafatanyije n’abarimo Diamond Platinumz wo muri Tanzania.
Uretse kuyimenyekanisha akiri muri Tanzania yanatangaje ko hari imishinga myinshi arimo gutegurana n’abahanzi bo muri Tanzania igamije guhuza imico n’imyidagaduro by’Ibihugu byombi.
Nyuma y’ibyo byose kandi Bruce arateganya gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bizazenguruka Igihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *