Nyuma y’igihe Bruce Melodie agaragaza ko afatanyije na Coach Gael ibikorwa birimo Kigali Universe n’ikipe ya UGB, kuri ubu yamaze gukura ayo makuru ku mbuga nkoranyambaga ze, byongera guca amarenga ko umubano w’aba bagabo utifashe neza.
Bruce Melodie yari yaranditse ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko ari umwe mu bafatanyabikorwa ba Kigali Universe na UGB. Icyakora, kuri ubu ayo makuru yamaze kuyakuraho.
Ibi bibaye nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena 2026 uyu muhanzi yanditse ku mbuga nkoranyambaga agira ati "Coach nawe akeneye Coach!".
Amakuru avuga ko kutumvikana hagati ya Bruce Melodie na Coach Gael kwaba kwaratangiye nyuma y’igitaramo ‘Summer Country Tour’, mu birori bya After Party byabereye muri ‘Goldonne Sonne Hotel’ ku wa 27 Kamena 2026.
Amakuru ava mu bari bahari yemeza ko Bruce Melodie ageze muri ibyo birori yasanzemo Coach Gael ari kumwe na The Ben n’inshuti zabo. Ngo uyu muhanzi ntiyifuje kwicarana na bo, ahitamo kuguma hanze asaba ko yashakirwa andi meza yo kwicaraho.
Aya makuru kandi avuga ko Coach Gael yifuzaga ko Bruce Melodie yabasanga bagasangirira ku meza amwe bishimira uko igitaramo bari bavuyemo i Bugesera cyagenze.
Bivugwa ko nyuma y’uko habayeho kutumvikana hagati y’impande zombi, Bruce Melodie yahisemo kuva muri ibyo birori atinjiye mu kabyiniro ahita ataha.
Yaba Bruce Melodie cyangwa Coach Gael ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro cyemeza cyangwa gihakana amakuru ari kuvugwa.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *