skol
fortebet

Bugesera: Abageni bakerewe iminota 20 basanga padiri yigendeye

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Umusore n’ umukobwa bo mu murenge wa Kamabuye mu karere Bugesera bafite gahunda yo gusezerana kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ugushyingo 2018 bageze kuri centrale basanga padiri yagiye, bamwe mu babibonye banenze padiri , abandi bavuga ko biraba isomo ku bafite umuco wo gukererwa.

Sponsored Ad

Nsengiyumva Jean Damascene na Mukamurera Donatille bagombaga gusereranira kuri centrale Kamabuye saa saba 13h:00, bageze kuri iyi centrale saa saba na makumyabiri (13h:20) basanga padiri Elvin Musemakweri wari kubageseranya yigendeye.

Umugore wo muri ADEPR wari watashye ubu bukwe yabwiye UMURYANGO ko padiri yagombaga kubihanganira.

Yagize ati “Ibi bintu biteye isoni padiri bamubwire yisubireho kuko nawe ashobora kugira impamvu”.

Umwe mu bagabo bari batashye ubukwe watubwiye ko asengera kuri iyi Centrale yavuze ko ibyo Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruhuha Musemakweri yakoze biratuma abantu bagira indangagaciro yo kubahiriza igihe.

Ati “Abaturage baha ni uko batabimenyereye ibi ni ibisanzwe. Uyu mupadiri azabashyira ku murongo”

Nyuma y’ igihe gito aba bageni baheze mu gihirahiro, kuri iyi centrale hageze intumwa padiri yari yohereje ngo ibwire aba bageni bamusange kuri paruwasi ariho abasezeranyiriza.

Bamwe mu bageze mbere kuri iyi centrale batubwiye ko kimwe mu byatumye padiri afata icyemezo cyo kwigendera ariko iyi centrale yatinze gukingurwa. Gusa amakuru Umuryango wamenye ni uko imodoka padiri mukuru Musemakweri yari yajemo yari ifite izindi nshingano iribukoreshwe za cyenda.

Kuva kuri iyi centrale ujya kuri paruwasi harimo urugendo rw’ iminota irenga 30 ku modoka. Ibi byatumye abageni n’ abandi bantu nka bane mu bari babaherekeje aribo gusa bajya kuri paruwasi aho umuhango wo gusezerana wimuriwe abandi bajya ahagomba kubera umuhango wo kwiyakira.

Kuri centrale aba bageni bari bafite korari igomba kubaririmbira nayo byarangiye bitabaye kuko abaririmbyi batabashije guhita babona imodoka ibajyana kuri paruwasi.


Ibitekerezo

  • Ibyo Padiri yakoze nibyo.Twebwe Abanyafurika,tujye tumera nk’Abazungu kuko "bubahiriza igihe".Iyo wishe Gahunda y’undi muntu,bituma nawe yica Gahunda ze.Gusa tujye tumenya ko biriya byo "Gusezerana" mu nsengero atari ngombwa.Icyo imana idusaba gusa ni "Igikumwe".Nukuvuga kwiyandikisha nk’umugore n’umugabo.Mwibuke ko Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5.Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Imana ntabwo iba mu nsengero z’abantu (Ibyakozwe 17:24).Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa kandi ntabwo bali mu Rusengero.Ibisigaye ni IMIHANGO y’abantu.Urugero,muli ISRAEL ya kera,nta hantu tubona Abakristu bagiye gusezerana mu rusengero.Ndetse na Maliya na Yozefu ntabwo bagiyeyo.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini baba bishakira ifaranga.
    Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Aya ni amahano.Niyo mpamvu Bible ibita "abakozi b’inda zabo",mu gihe bo biyita "abakozi b’imana" (Abaroma 16:18).

    uwo mupadiri yakoze ibikuiye kuko bizatuma batazongera gukerererwa.

    Kuki batabikora, nkabandi ngo batange, amafaranga ya coution nibatinda bayahombe, aho kugirango abakwe bahere, kugasozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa