Bugesera: Ubuyobozi bwagaragaje ko hakenewe imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere
Yanditswe: Friday 13, Dec 2024

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yagaragaje ko ari ingenzi gufasha urubyiruko kugira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, kuko bituma bagira amahitamo meza abarinda ibishobora gutuma bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ibi yabigarutseho mu gusoza amahugurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere yahabwaga abangavu n’urubyiruko muri rusange, agamije kubasobanurira imikorere y’imibiri yabo ndetse n’uburyo bwo kuyirinda, ari nako birinda ibishobora kubashora mu bishuko. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abafite aho bahuriye n’inzego z’ubuzima muri ako karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yasabye abitabiriye aya mahugurwa, gufata iya mbere mu kugeza ubumenyi bungutse ku bandi.
Ati “Ndasaba mwe mwese mwitabiriye kurushaho kugira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Tugomba guharanira ko urubyiruko rugira ubuzima bwiza tubarinda ibyatuma bacikiriza amashuri cyangwa bagatwara inda bakiri bato, ndetse n’ibindi byose byatuma ubuzima bwabo buzamo igitotsi.”
Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa aturutse mu Murenge wa Kamabuye ugize ako karere, yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bigo by’urubyiruko kuko ubwitabire bw’ababigana usanga ari bwinshi kuruta ubushobozi bifite, kandi bikaba bigira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibirimo ubuzima bw’imyororokere.
Ati "Usanga ubwitabire buba bwinshi ku bigo by’urubyiruko, kuko ari ho urubyiruko rubasha kwisanzura. Hari n’abaza bashaka kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, abandi bakaza bifuza kubona udukingirizo n’ibindi byabarinda mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, kenshi bakishimira kubona izo serivisi ku bigo by’urubyiruko ari kujya kwa muganga. Niyo mpamvu bakwiriye kongera imbaraga ku bumenyi bw’imyororokere butangirwa mu bigo by’urubyiruko."
Mu bindi bibazo byagaragajwe bigomba gushakirwa umuti harimo ikijyanye n’ababyeyi batekereza ko kuganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari uguta umuco, bityo abana bagakura nta bumenyi bafite.
Hari kandi urubyiruko rukura amakuru muri bagenzi babo, kenshi ugasanga ayo makuru arimo ibihuha, nyamara rukayamira bunguri rimwe na rimwe rukanayagenderaho, bikazarangira rugize ibyago birimo gutwara inda zitateguwe cyangwa kuzitera, n’ibindi byago byinshi.
Mu bafatanyabikorwa bateguye aya mahugurwa harimo umuryango ‘Save Generations Organization’ uharanira iterambere ry’umwana, urubyiruko n’umugore, aho Shilla Ndegeya uwuhagarariye yavuze ko hakwiriye gushyirwa imbaraga mu kugeza ubumenyi ku rubyiruko rwinshi kugira ngo rugire amakuru y’ukuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Uyu muryango umaze kugera ku banyeshuri 400 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 18 ndetse n’urubyiruko 250 rw’abari hanze y’ishuri, bari hagati y’imyaka 19 na 24.
Ababyeyi 80, abafashamyumvire 40, abajyanama b’ubuzima 308 n’abarimu 48 nabo barahuguwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *