skol
fortebet

Burera: Abanyeshuri bishe mugenzi wabo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 12, Jun 2026

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu ishuri ryisumbuye rya Kagogo riherereye mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera habaye gushyamirana gukomeye kw’abanyeshuri, umwe bimuviramo urupfu.

Amakuru aturuka i Kagogo avuga ko ihangana ry’aba banyeshuri ryabereye mu nyubako bararamo ku mugoroba wo ku wa 11 Kamena 2026, aho bapfaga telefone, abayobozi b’ishuri babimenya mu gitondo.

Umuturage yagize ati “Abana b’abahungu bapfuye telefone mu nzu bararamo [dortoire] kugeza ubwo bicana, umwe abigenderamo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ngirabakunzi Ignace, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko, uku gushyamirana kwatumye abanyeshuri bakomereka, umwe bimuviramo urupfu.

Ati “Habayeho gushyamirana kwa bamwe mu banyeshuri, biza kuvamo gukomereka kuri bamwe, bajyanwa kuvuzwa, umwe mu bakomeretse yitaba Imana.”

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu munyeshuri batawe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa