Byagenda bite mu Rwanda habayeho ikosa ryo gufungura umugororwa utararangiza igihano?
Yanditswe: Friday 30, Jan 2026
Abakunzi ba filime, bazi neza iyitwa Prison Break n’izindi zakunzwe zirimo uburyo abantu bafunzwe bakoresha imbaraga kugira ngo babashe gutoroka gereza. Hari kandi ibihugu bitandukanye, usanga birekuye umugororwa byibeshye ko arangije igihano cye, nyamara yari atarakirangiza ibizwi nka ‘release in error’.
Hari abashobora gutekereza ko ibyo ari ibya filime gusa cyangwa ari iby’ibwotamasimbi ariko no mu Rwanda bishobora kubaho.
Ese ntujya wumva inkuru z’abantu batorotse igororero cyangwa umuntu wafunguwe yibeshyweho? Ese bigenda bite iyo bibaye? Hakorwa iki?
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, kuri ubu rucumbikiye abarenga ibihumbi 70 barimo abamaze gukatirwa n’abantu bafunzwe by’agateganyo.
Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 29 Mutarama 2026, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yasobanuye ko muri uku kwezi ku Igororero rya Nyarugenge, habayeho kwibeshya ku mugororwa wari ufite dosiye ebyiri zitandukanye arekurwa atararangiza igihano.
Yagize ati “Icyo gihe iyo arekuwe atarangije igihano biba bibaye ikibazo cy’umutekano rusange. Icyo gihe dukorana n’inzego ariko cyane cyane abaturage. Abaturage b’u Rwanda ni abana beza cyane, baduha amakuru agafatwa agasubizwa mu igororero.”
Yasobanuye ko ku wa 15 Mutarama 2026, RCS yarekuye umugore wari ufite dosiye ebyiri, arekurwa ku cyaha kimwe kandi hari ikindi gihano agomba kurangiza.
Ati “Twakoranye neza n’abaturage n’izindi nzego, arashakishwa, twamufatiye mu murenge wa Kimisagara. Yasubijwe mu igororero kugira ngo arangize igihano. Ntabwo dufunga abantu barangije ibihano cyangwa dufungure abatararangiza ibihano.”
Byagenze bite ngo arekurwe?
RCS yerekana ko uwo mugororwa witwa Mukeshimana Gerardine, yari afite dosiye ebyiri zitandukanye, ariko ahitamo kujijisha abakozi b’igororero ko yarangije igihano kugira ngo afungurwe.
Mu 2019 yafatiwe icyaha cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Icyo gihe yafunzwe iminsi 30 y’agetaganyo n’Urukiko rw’Ibanze ariko aza kujurira Urukiko Rwisumbuye rutegeka ko akurikiranwa ari hanze.
Icyo gihe yakomeje kuburana, ariko icyaha kiza kumuhama akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka irindwi. Nk’umuntu wari hanze, yakomeje kwihisha ubutabera kugira ngo atazafungwa ariko mu 2020 yongera gufatirwa mu bikorwa byerekeye ibiyobyabwenge.
Icyo gihe yagizwe umwere ararekurwa arataha ndetse ntiharebwa kuri ya dosiye yamukatiye imyaka irindwi.
Mu 2023 yongeye gutabwa muri yombi ariko yigira inama yo guhindura imyirondoro ye. Amazina y’ababyeyi n’aho avuka arabihindura kugira ngo hatabaho kumenya cya gihano cya mbere.
Muri uwo mwaka, yaje gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 10, yoherezwa gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere.
Aho ni ho yageze, agasanga abo bari kumwe muri dosiye imwe yo mu 2019 bagiye kurangiza igihano, atangira gutekereza uko yazatahana n’abo kuko icyemezo cy’urukiko kimufunga kitari cyaravuyeho.
Mu mayeri menshi yatangiye kugendera kuri ya myirondoro ya mbere, ndetse akabwira gereza ko na we yafunzwe mu 2019 kimwe na bagenzi be. Ubwo barangizaga igihano ku wa 15 Mutarama 2026, na we yarekuranywe n’abandi.
CG Murenzi yasobanuye ko umukozi yamurekuye yibeshye kuko ya dosiye y’imyaka 10 yari itararangira ariko ko nabo bahise bamenya amakuru bidatinze.
Ati “RIB kuko tuba dufite sisitemu y’ikoranabuhanga duhuriraho ya IECMS, yahise itubwira ngo ariko mwarekuye umuntu ku cyaha kimwe kandi afite indi dosiye. Uwo mukozi wamurekuye na we twarabimuhaniye kuko byagaragaye ko yagize uburangare.”
Nyuma yo kumenya amakuru, RCS yatangiye gufatanya n’izindi nzego bashakisha uwo mugororwa ndetse aza gufatwa ku wa 28 Mutarama 2026.
Kuri ubu yasubijwe ku Igororero rya Nyarugenge. Ubwo yari kumwe n’abanyamakuru yavuze ko we nta kibazo cyangwa ikosa yakoze kuko yabonye bamurekura na we agataha kandi azi ko igihano cye cyarangiye.
Ati “Amakosa ni ayabo mube ari bo mubaza ayo makosa, njyewe ndumva nta kintu mwambaza. Njyewe igihano nzi ni icy’imyaka irindwi, ibyo by’imyaka 10 aho babikuye ntabwo mpazi.”
Kuri we avuga ko mu 2020 ubwo yagirwaga umwere, umucamanza yabonye ko afite indi dosiye, ahita ategeka ko ajya gufungwa ngo arangize icyo gihano. Ahakana kandi ibyo kuba mu 2023 yaraburanye urundi rubanza akavuga ko icyo gihe yari afunzwe.
Ubwo yabazwaga niba imyaka irindwi n’ubundi yari irangiye, yasobanuye ko ubwo abamurekuye bashingiye ku ncarubanza y’urukiko kuko igaragaza ko yafunzwe mu 2019.
Ati “Ibyo byo ndabyemera ariko ni bo bandekuye ntabwo nigeze ntoroka gereza.”
RCS isobanura ko n’igihano cy’imyaka irindwi byagaragaye ko ashobora kuba atari akirangije kuko yafunzwe mu 2023.
Bivuze ko mu gihe byagaragara ko iyo myirondoro yose ari iye, yafungwa imyaka 10 y’igihano cya kabiri, n’indi myaka yari asigaje ku gihano cy’imyaka irindwi.
Hari n’abatoroka bakongera bagafatwa
Uretse kuba harekurwa umugororwa yibeshyweho, hari n’abandi bashobora gutoroka kandi no mu Rwanda birahari.
Umuvugizi wa RCS, CSP Sengabo Hillary, yavuze ko mu mwaka ushize n’intangiriro za 2026, hamaze gutoroka abantu umunani. Muri bo, batandatu bamaze gufatwa basubizwa mu igororero mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
Ati “Nta byera ngo de! Hari abagera ku munani batorotse uriya mwaka, batandatu barongeye barafatwa, turi gushakisha babiri… umuntu ni umuntu arindwa n’undi muntu. Akenshi ahantu bakunze gucikira ni mu mirimo nyongeramusaruro, ku mavuriro aho baba bagiye kwivuriza n’ahandi nko mu nkiko. Ntawe ururira ngo agende avuye imbere mu igororero.”
Yasobanuye ko hari uwatorotse agahita ahungira muri Uganda ariko babashije kumugarura, agasaba abagororwa kwirinda kwishora muri ibyo bikorwa bibi.
Ati “Kugerageza gutoroka si byiza ndetse birimo n’ingaruka. Utorotse agafatwa, nibutse ko ahabwa ikindi gihano cy’inyongera ku cyo yari afite kuko gutoroka ni icyaha. Ikindi ashobora guhuriramo n’impanuka no gutakaza ubuzima kuko hari benshi babigerageje ntibyabahira.”
Umwe mu bari batorotse Igororero rya Nyarugenge akaba yarongeye gufatwa waganiriye na IGIHE, ni Twagirumukiza Eugene.
Yafunzwe ahamwe n’icyaha cy’ubujura bwa moto aho yari yarakatiwe imyaka ine, nyuma haza kuboneka undi muntu umurega ko yamwibye iye, bongera kumuhanisha ikindi gihano cy’imyaka ibiri.
Aho ni ho ngo yatangiye gutekereza ko kuzamara imyaka itandatu mu Igororero bizamugora atangira gucura umugambi wo gutoroka kuko yakundaga kujya hanze mu mirimo.
Ati “Ni bwo natangiye gutegura icyo gitekerezo kitari cyiza, cyo kuvuga ngo ngomba gutoroka. Nasohoye utwambaro ntwambarira hanze aho nakoreraga dutunganya ifumbire, mpamagara umumotari aba araje arantwara.”
Twagirumukiza yaburiye bagenzi be ko ufite umugambi wo gutoroka ntaho ashobora kwihisha bityo bakemera kugororwa, bakarangiza ibihano.
Ati “Aho nari ndi, nagiye kumva numva umuyobozi wa gereza angezeho arambwira ngo byuka tugende. Byansigiye isomo ari na byo nabwiye bagenzi banjye ko ufite icyo gitekerezo cyo kuba yatoroka, akireke kuko uko abitekereza ntabwo ari ko bimeze. Njyewe ndabyemera nkanabisabira imbabazi ndetse na sosiyete nyarwanda nkaba nyisaba imbabazi n’igihugu ndagisaba imbabazi.”
Yakomeje ati “Ufite uwo mugambi nabyihorere, akore uburoko, igihe nikigera azataha ariko gutoroka byo ntaho yajya.”
CG Murenzi yavuze ko ku bufatanye n’abaturage babashije kongera gufata uwo mugororwa asubizwa mu igororero
Abadepite bagaragarijwe ko hari ubwo ukwibeshya ku mukozi wa RCS gushobora gutuma umugororwa afungurwa kandi atararangiza igihano ariko ko babihanirwa


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *