Mu ruganda rw’imyidagaduro inkuru iza imbere ni iya Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo na Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza watawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko, mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, nyuma y’uko Shaddyboo amushinje kumusambanya ku gahato.
Shaddyboo avuga ko ibi byabaye nyuma y’uko Yugi amusanze iwe mu rugo yitwaje amacupa y’inzoga, maze bakayasangira, bikaza kuviramo Shaddyboo gucika intege no kugira ibitotsi bidasanzwe. Akomeza avuga ko aho akangukiye yisanze yambwaye ubusa ndetse Yugi amuryamye iruhande agakeka ko yaba yasambanyijwe.
Ibi byatumye uyu mugore atanga ikirego kuri RIB asaba kurenganurwa, ari nabyo byaje gutuma Yugi atabwa muri yombi ku munsi wakurikiyeho.
Icyaha cyo gusambanya ku gahato giteganywa n’ingingo ya 134 yo mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyo urukiko ruguhamije icyo cyaha uhanishwa igifungo cy’imyaka kuva ku myaka 10 ariko itarenza imyaka 15 muri gereza n’ihazabu ya miliyoni kugeza kuri ebyiri.
Ibimenyetso bishingirwaho mu guhamya ukurikiranyweho icyo cyaha birimo, ibizami bifatwa n’Ikigo gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera’RFI’ (Forensic/Medical evidences). Iyi raporo yerekana ko uwasambanyijwe yakorewe ihohoterwa, yakomeretse mu myanya ndangagitsina, amatembabuzi yo mu gitsina arapimwa agahuzwa n’ukekwaho gukora icyo cyaha.
Ibindi bimenyetso byifashishwa birimo ubuhamya n’amakuru y’ababibonye cyangwa se ababyumvise, na ba nyiri ubwite ubuhamya bwabo burifashishwa. Inyandiko z’ubutabazi za hafi, abatangabuhamya ndetse n’ibimenyetso by’uko uwahohotewe yatakambye. Ibimenyetso by’ikoranabuhanga(Digital evidence), hano harebwa ubutumwa (SMS, Whatsap) n’ibindi birimo amajwi cyangwa se amashusho bishobora kugaragaza iterabwoba, kwemeranya kw’indahemuka cyangwa ikoreshwa ry’ingufu.
Ni ryari bivugwa ko habayeho ihohoterwa rishingiye ku gitsina?
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo.
Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo. Ni mu gihe gufata ku ngufu ari ugukoresha undi muntu imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, amayeri n’ibindi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *