Choplife Gaming yiyemeje gukomeza kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside
Yanditswe: Monday 21, Apr 2025

Choplife Gaming yiyemeje gukomeza kwigisha urubyiruko ruyikorera n’urundi rutandukanye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo hirindwe ko ibyabaye mu Rwanda hari ahandi byaba.
Ibi byatangajwe ubwo abakozi n’ubuyobozi bwa Choplife basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abakozi ba Choplife beretswe uburyo ku wa 11 Mata 1994 Ingabo z’Ababiligi zasize Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, bakicirwa i Nyanza ya Kicukiro, abarenga ibihumbi bitatu bahicirwa mu ijoro rimwe.
Umuyobozi Mukuru wa Choplife mu Rwanda, Cyuzuzo Aimée Pacifique, yavuze ko gusura urwibutso bibifasha guha agaciro abishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse ariko bikanafasha urubyiruko n’abanyamahanga bakoramo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati “Kubera ko Sosiyete yacu yiganjemo urubyiruko rwavutse nyuma ya jenoside ndetse n’abanyamahanga, n’iyo mpamvu igihe nk’iki tuba twifuza kugira ngo dusure inzibutso hirya no hino kugira ngo bige ayo mateka bayamenye.”
Yashimangiye ko bazakomeza gusura inzibutso zitandukanye kugira ngo urubyiruko n’abanyamahanga bakorera Choplife bashobore kumenya amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Choplife Gaming yagaragaje ko ikomeje kwifatanya n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’igihugu cyose muri rusange muri ibi bihe bikomeye kirimo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *