Chorale Abarinzi yo muri ADEPR yakoze impanuka ikomeye umwe ahasiga ubuzima [Yavuguruwe]
Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019
Chorale Abarinzi yo mu itorero rya ADEPR ku Mudugudu wa Kumukenke muri Paruwasi ya Gasave yakoze impanuka ikomeye ubwo yarimo yerekeza mu ivugabutumwa mu Murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango,umuntu umwe ahasiga ubuzima.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 ahagana saa munani nibwo iyi Chorale Abarinzi yari igiye mu murimo w’Imana,yakoze impanuka, umuyobozi wayo ahita ahasiga ubuzima mu gihe bivugwa ko abagera kuri 13 bakomeretse bikabije.
Amakuru aravuga ko iyi modoka yataye umuhanda ikora impanuka biviramo umuririmbyi umwe kuhasiga ubuzima,abandi 8 barakomereka.Bamwe mu baririmbyi barokotse bahuye n’ihungabana rikomeye.
Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kabagari Akarere ka Ruhango ubwo coaster barimo yarenze umuhanda.
Kugeza ubu umuyobozi w’iyi chorale Mushimiyimana Rachel yapfuye ariko kubw’ibitangaza by’Imana uruhinja yari afite rw’amezi 2 rwabashije kurokoka nkuko amakuru atugeraho abitangaza.Nyakwagendera Mushimiyimana w’imyaka 34,yasize abana bane.
Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Gitwe.
Ibitekerezo
Mushimiyimana Rachel Imana imwakire mubayo
Kandi Imana yo mu ijuru irengere Abakomeretse
imana ibarengere