skol
fortebet

CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Mageragere mu bujurire bwe yasabye Kurekurwa

Yanditswe: Tuesday 22, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere Urukiko Rw’isumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ubujurire bwa CSP Kayumba Innocent wahoze ayobora Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, na SP Eric Ntakirutimana wahoze amwungirije, baregwa ibyaha bifitanye isano n’umugororwa w’umunyamahanga wibiwe aho bayoboraga.

Sponsored Ad

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2021 CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwabakatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Bombi Urukiko rwabahamije icyaha cy’Ubujura, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n’icyaha cyo kwiyitirira umwirondoro utari uwabo.

Icyo gihe ubwo urubanza rwasomwaga Mutamaniwa Ephrem, wahoze ashinzwe iperereza wari ufunganywe na bo we yabaye umwere ku byaha byose yari akurikiranweho, ndetse ahita arekurwa uwo mwanya.

Mutamaniwa Ephrem yahise asubizwa mu kazi ajya gukorera kuri Gereza ya Rwamagana.

kuri uyu wa mbere Taliki ya 20 Gasshyantare, Saa tatu za mu gitondo nibwo iburanisha ryatangiye. CSP Kayumba Innocent na SP Eric Ntakirutimana bakaba baje kuburana bavuye kuri Gereza ya Nyanza.

Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko, ni yo yayoboye iburanisha. Ubushinjacyaha muri uru rubanza bwari buhagarariwe n’Abashinjacyaha babiri.

Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujuririra ibihano byahawe abaregwa mu cyemezo cya mbere.

CSP Kayumba Innocent wunganirwaga mu mategeko na Me Ngirinshuti Jean Bosco, mu gihe SP Ntakirutimana we yunganirwaga mu mategeko na Me Gasominari Jean Baptiste. Aba banyamategeko ni na bo babunganiraga kuva batabwa muri yombi muri 2021.

Ubwo umucamanza yahaga umwanya abaregwa ngo batange impamvu zikomeye zatumye bajurira mu Rukiko Rwisumbuye, CSP Kayumba Innocent yavuze ko impamvu zose yatanze mbere aburana zerekana ko nta ruhare yagize rwo kwiba umugabo ukomoka mu Misiri, ufite ubwenegihugu bw’Ubwongereza witwa Kassem Ayman Mohamed ufungiye i Mageragere.

Yavuze ko Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro izo mpamvu kandi Ubushinjacyaha nta bimenyetso bufite bimushinja icyaha cy’ubujura.

Ati “Ndasaba Urukiko ko mu gihe rwaziherera rwazatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge nkahanagurwaho ibyaha byose nashinjwe nkasubizwa mu buzima busanzwe. kuko ibyaha byose Ubushinjacyaha bwangeretseho ari amagambo gusa kandi mu rukiko ntabwo hakora amagambo hakora ibimenyetso bigize icyaha.

CSP Kayumba Innocent yabwiye urukiko ko uwitwa Amani Olivier yemereye Urukiko ko ari we wibye uwo munyamahanga witwa Kassem.

CSP Kayumba ati “Nyakubahwa nararenganye nkeneye ubutabera kandi abantu bose barangana imbere y’amategeko.”

CSP Kayumba Innocent asaba ko yarekurwa kuko ngo kuko arengana

Me Ngirinshuti Jean Bosco usanzwe umwunganira mu mategeko kuva yafatwa muri Gashyantare, 2021, yabwiye Urukiko ko urw’Ibanze rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso byose bya CSP Kayumba Innocent.

Uyu munyamategeko avuga ko urubanza rwaciwe hadashingiwe ku bimenyetso biri muri Dosiye.

Me Ngirinshuti yavuze ko urubanza rwa CSP Kayumba Innocent rwaciwe hadakurikijwe amategeko kuko iyo aza gukurikizwa ataba yarahamwe n’icyaha ngo akatirwe imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Me Ngirinshuti yasoje asaba umucamanza ko mu gihe Urukiko ruzaba rwiherereye rwazagira CSP Kayumba Innocent umwere urukiko rukazahita rutegeka ko arekurwa uwo mwanya.

Mugenzi we, SP Eric Ntakirutima wahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge wungirije na we ntiyagiye kure cyane y’uko yaburanye mu mizi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Yabwiye Urukiko ko atari umuntu wo kwiba kuko niyo ATM uwitwa Amani Olivier yavuze yakoreshe yiba Kassem atari we wayatse ushinzwe imibereho myiza y’abagororwa.

SP Eric Ntakirutimama yavuze ko ibimenyetso byose yatanze Urukiko rw’Ibanze rwabyirengagije rukabirengaho rukamukatira.

SP Ntakirutimana yisobanuye avuga ko ibimenyetso byose yatanze by’irengagijwe n’urukuko nawe asaba kurekurwa

Me Gasominari Jean Baptiste wunganira SP Eric Ntakirutimama, we yavuze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko amafaranga yibwe yose.

Yavuze ko, ikarita ya Kassem nta kimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze buhamya icyaha abo bwazanye imbere y’Urukiko.

Me Gasominari yavuze ko amategeko avuga ko uwareze iyo adatanze ibimenyetso bihamya icyaha uregwa, uwareze Urukiko rutegeka ko atsinzwe.

Kassem Ayman Mohamed wareze RCS mu kirego k’indishyi kuko yibwe n’abakozi burwo rwego

Me Gasominari ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko ndasaba ko nimwiherera muzategeka ko uwo nunganira atsinze urubanza kandi mugategeka ko ahita arekurwa kuko amaze igihe afunze arengana.

Ubushinjacya bwasabye urukiko ko ibihano byahawe abaregwa byagumaho.

Nyuma y’iburanisha ryamaze amasaha umunani, impaka z’ubushinjacyaha n’abajuriye, umucamanza yapfundikiye iburanisha avuga ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 18 Werurwe 2022 saa tanu za mu gitondo.

Ibitekerezo

  • Uwomugome arekurwa ajyahe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa