Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2026, Perezida Paul Kagame yashyizeho Bwana Damien Murwanashyaka ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, asimbuye Dr Jimmy Gasore wari usanzwe awuriho.
Damien Murwanashyaka ni impuguke mu by’ubwubatsi (Professional Civil Engineer) ufite uburambe bw’imyaka irenga 15 mu bikorwa by’ubwubatsi no mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere. Ni kandi umwe mu banyamuryango b’Urwego Mpuzamahanga rw’Abakemurampaka (Chartered Institute of Arbitrators).
Amashuri ye yayize mu bijyanye n’Ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yarangije afite amanota yo ku rwego rwo hejuru (First Class Honors). Yongeye kandi kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’Ubucuruzi n’Imicungire (MBA) muri Oklahoma Christian University, bimuha ubushobozi bukomeye mu bya tekiniki no mu buyobozi.
Mu myaka amaze mu kazi, Murwanashyaka yagiye ahabwa inshingano zitandukanye z’ubuyobozi mu bigo bikomeye. Hagati ya Gicurasi 2024 na 2026, yabaye Umuyobozi Mukuru wa UDL, sosiyete izwi cyane mu rwego rw’ubwubatsi ndetse yagaragaye cyane mu mishinga ikomeye irimo Vision City.
Yanabaye Chief Quantity Surveyor muri Real Contractors Ltd, akora nk’Umuyobozi w’Imishinga (Project Manager) muri ROKO Construction Ltd, ndetse anatanga ubujyanama mu bigo nka Century Engineering and Contractors Ltd na Gasabo 3D Design Ltd.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, yari Umuyobozi Mukuru wa Preferred Contractors, ikigo kizwi mu gutanga serivisi z’ubujyanama, gucunga imishinga no gukora ibikorwa by’ubwubatsi.
Mu gihe yari ayoboye icyo kigo, yagize uruhare rukomeye mu kugiteza imbere no kugifasha kugera ku ntego zacyo. Yagaragaje ubuhanga mu micungire y’imishinga n’imari, ndetse anagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga minini yatanze umusaruro ufatika.
Bitewe n’ubumenyi bwe, uburambe ndetse n’ubuyobozi bwe bushingiye ku cyerekezo, Murwanashyaka akomeje gufatwa nk’umwe mu banyamwuga bafite izina rikomeye mu rwego rw’ubwubatsi mu Rwanda no mu karere muri rusange.
SRC: Kigalitoday
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *