skol
fortebet

Depite Mukabunane yagaragaje impungenge z’igitutu imbunga nkoranyambaga zishyira ku butabera

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Depite Mukabunane yagaragaje impungenge z'igitutu imbunga nkoranyambaga zishyira ku butabera

Sponsored Ad

skol

Depite Chistine Mukabunani avuga ko hari kugaragara ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga zisigaye zivuga ku bantu maze bwacya ukumva ngo ba bantu bafunzwe, agaragaza impungenge z’igututu izi mbuga nkoranyambaga zisa n’izishyira ku butabera.

Ni kenshi ubona umuntu yanditse ikibazo, cyangwa akarengane yahuye na ko abakishyira ku mbuga nkoranyambaga ,mu gihe gito ukumva bamwe mu bacyekwaho uruhare mu byavuzwe batawe muri yombi,berekeje mu nkiko yemwe hakaba n’abafungwa.

Ingero ni nyinshi ariko reka twifashishe urugero ruheruka rw’umukobwa ukora akazi ko kuvanga imiziki (aba bazwi nk’aba DJ ) uheruka kwandika kuri X ko bibabaje guhohoterwa ugatanga ikirego ukamara igihe wiruka mu nzego ariko ntufashwe.

Yagize ati: “Ndatabaza. Maze imyaka 3 nsaba ubutabera simbuhabwe. Birababaje binateye agahinda kumara imyaka 3 wiruka mu nzego usaba ubutabera ariko ntubuhabwe.”
DJ Sonia yavuze ko ikibazo cyatangiye muri Nyakanga 2023, ubwo yagezaga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko hari agatsiko k’abantu kamutotezaga ku mbuga nkoranyambaga, kakamusebya, kakamuhimbira inkuru ndetse kakamwangiriza isura mu bantu.

Nyuma yo gutangaza ibi, uyu mu DJ yongeye kugaruka ashimira RIB noneho ko yamwumvise, ndetse hatangira no gukwirakwizwa amakuru y’uko hari abatawe muri yombi bazira ibifite aho bihuriye n’iyi dosiye ya Sonia.

Ubwo Ubwo yagezaga ku Nteko Ishingamategeko ibikorwa bya guverinoma bigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage,Depite Mukabunane Christine yanabajije ikibazo cy’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga abona gisa n’igikoresha ubutabera.

Depite Mukabunani agira ati” Hari ikibazo cyerekerenye n’igitutu cya Social media muri iki gihe ,aho usanga abantu benshi bafungwa ukumva kuri social media umuntu wenda yashyizwe mu majwi cyangwa se umuntu arataka kuri social media bugacya bavuga ngo bamufunze.Iyi mikoranire ya Social media cyangwa se ubutabera kuki bigendera kuri social media cyane ? ukumva umuntu yafunzwe iyo bimaze iminsi umuntu bisakuza cyane kuri social media akenshi usanga yafunzwe bucyeye bwaho“

Mukabunane avuga ko ibi byo gusunikwa na social media bituma abantu basigaye bikanga ko bakomozwaho bakagira ubwoba bwo guhita bafungwa.

Ati”Wenda ntituba twinjiye muri case neza ngo tumenye impamvu ariko uba ureba harimo icyo kintu cyo gusunikwa na social media ku buryo ubutabera bubigenderaho.Ku buryo ubungubu abantu iyo wumvise batangiye kukuvuga kuri social Media wumva umutima ugukutse uvuga uti ubu nyine barahita bamfunga kubera social media yatangiye kunsakuza“.

Minisitiri w’ubutabera Dr.Ugirashebuja Emmanuel asubiza iki kibazo,avuga ko ubutabera budashobora gukorera ku gitutu.

Yagize ati”Hari n’igihe rimwe na rimwe usanga social media ivuze ku muntu kuko ari we wakorewe icyaha akumva ariho yabanza kubigeza, RIB ikabibona ikajya gukurikirana igasanga uwo muntu koko akwiye gukurikiranwa afunze ariko byaba byaratangiriye muri social media abantu bakibaza yuko ari ukubera igitutu cya social media ariyo mpamvu uyu muntu yafunzwe. Byasaba ko abantu bareba urugero ku rundi kugirango turebe koko niba harabayeho igitutu cya social media kugirango umuntu abe yafungwa.“

Ugirashebuja avuga ko gutanga ubutabera binyura mu nzego nyinshi bityo igitutu kidashobora kubaho kuko byose byemezwa n’urukiko kandi icyo gitutu kitaba kuri RIB ,ngo kibe no ku bushinjacyaha ,ku rukiko no mu kujurira ko icyo gihe haba habaye ikibazo ariko ubusanzwe ubutabera butagendera ku gitutu cy’imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa