skol
fortebet

Diane Rwigara yakomoje ku kiganiro yagiranye na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 01, Jul 2017

Sponsored Ad

Diane Shima Rwigara uri mu bahatanira kuyobora u Rwanda yavuze ko mu minsi itambutse yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, byibanze cyane ku rutonde rw’agateganyo rwashyizwe hanze na Komisiyo y’ igihugu y’ amatora atagaragayeho.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, Diane Rwigara yibanze cyane ku kibazo cy’uko atashyizwe ku rutonde rw’ abahatanira kuyobora u Rwanda ibintu we avuga ko yarenganyijwe ndetse ngo (...)

Sponsored Ad

Diane Shima Rwigara uri mu bahatanira kuyobora u Rwanda yavuze ko mu minsi itambutse yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, byibanze cyane ku rutonde rw’agateganyo rwashyizwe hanze na Komisiyo y’ igihugu y’ amatora atagaragayeho.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena 2017, Diane Rwigara yibanze cyane ku kibazo cy’uko atashyizwe ku rutonde rw’ abahatanira kuyobora u Rwanda ibintu we avuga ko yarenganyijwe ndetse ngo ntiyahawe ibisobanura birambuye.

Uretse ibyo, yanabajijwe ku kiganiro cyihariye yagiranye na Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda ubwo bahuraga kuwa Kane w’iki cyumweru ku cyicaro cy’iyo ambasade i Kigali.

Aragira ati :”Twaraganiriye ambaza icyo ntekereza ku mbogamizi zatumye ntagaragara kuri lisiti yagateganyo y’abakandida bahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda. Yagira ngo abimenye, avuga ko azabireba akabivugana n’izindi nzego zitandukanye.

Uyu mukobwa yavuze ko zimwe mu mbongamizi yabwiye Ambasaderi yahuye nazo harimo no kuba atarashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rwabemerewe guhatana mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama tariki ya 04 uyu mwaka.

Ngo yatangajwe n’uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko atujuje umubare w’abamusinyiye nyamara ngo yararengeje uwo mubare akagira abantu 985 kandi yarasabwaga 600 bonyine.

komisiyo y’Amatora iherutse gutangaza ko Mwenedata Gilbert, Mpayimana Philippe, Barafinda Sekikubo Fred ndetse na Diane Shima Rwigara batujuje ibisabwa kugira ngo bahatane mu matora gusa bongerewe igihe kigera ku munsi itanu ngo bashake ibyangombwa.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hanohhhh ariko Diane rwose warugiye kurega se kuri embassy hhhh ahubwo mwisabire job va mumiteto

    Nkuko so yakwise Shima Imana urekeraho. Wanditse amateka. Tuza ushake umugabo, upkomezecbusiness ya so politiki uyirekere ba nyirayo. Unabyare mwana uri mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa