skol
fortebet

Didas Gasana wahoze yandikira "UMUSESO" agiye guhatana mu matora ya Perezida muri 2024

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umwanditsi ukomeye w’ikinyamakuru Umuseso, kuri ubu arifuza guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu nkuko yabigaragaje mu matora ateganyijwe muri 2024.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2022, nibwo Didas Gasana wamenyekanye cyane nk’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru UMUSESO, kuri ubu ubarizwa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda. yamaze gutangaza ko ari umwe mu bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri 2024.

Mu nkuru ya The Chronicles ku rubuga rwabo rwa twitter batangaza ko, Didas Gasana yamaze kwemeza kuzaba umwe mu bifuza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu muri 2024, ndetse akaba abaye uwa kane wifuza kuzahatana muri ayo matora.

Ati " Njye, Didas Gasana, ndatangaza ko nzahatana ku mwanya wa Perezida mu matora yo mu Rwanda 2024."


Didas Gasana yamaze kwemeza ko yifuza Guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu 2024

Perezida Kagame ni umwe mu bakandida bahabwa amahirwe yo Gukomeza kuyobora u Rwanda

Ibitekerezo

  • Ariko se buriya Gsn yagwagahe yaje angahana mumatora yewe rwanda wararushye nuyu koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa