skol
fortebet

Donald Trump yababajwe n’amabanga ye yagiye hanze harimo no kuba arya mu gicuku

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Saturday 27, Jun 2026

Donald Trump yababajwe n'amabanga ye yagiye hanze harimo no kuba arya mu gicuku

Sponsored Ad

skol

Perezida Donald Trump yabujije abakozi be kuvugana n’itangazamakuru ku byerekeye igitabo gishya cyanditswe n’abanyamakuru Maggie Haberman na Jonathan Swan, kigaruka ku mwaka wa mbere wa manda ye ya kabiri aho gishyira ahagaragara amabanga y’ibyo akunda gukora buri munsi mu buzima bwe.

Abanditsi b’iki gitabo bavuga ko Trump ari umuntu ukunda kurya utuntu tworoheje mu gicuku, akenshi agasiga imyanda yandagaye hasi cyangwa akayuzuza muri poubelle y’icyumba cye.

Abakozi bo mu biro bya perezida byageze n’aho basabwa kujya bagenzura ibiri muri poubelle kuko rimwe na rimwe yajugunyagamo ibintu by’agaciro.

Ikindi kintu cyagarutsweho ni ubusabe bwe bwo gushyira tapi mu byumba bye byo kogeramo, ibintu byasabaga ko zihora zihindurwa kubera ko zahitaga zitoha cyane nyuma yo koga.

Umwe mu bayobozi bakuru yavuze ko Trump yarakajwe cyane n’icyo gitabo, aho avuga ko ibivugwamo bimugira umuntu uteye ishozi, bituma aha abakozi be amabwiriza ababuza kugira icyo babiganirizaho itangazamakuru.

Iki gitabo kandi kigaruka ku kuntu yihebeye ibiribwa bitekwa vuba [fast food], aho kigaruka mu bihe bye byo kwiyamamariza kuba perezida mu 2024, aho yigeze kugurira abantu ifiriti za McDonalds, anatumiza ibiryo akoresheje porogaramu y’ikoranabuhanga ya DoorDash mu bukangurambaga bwe bwo gukuraho imisoro ku mafaranga y’ishimwe ahabwa abakozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa