skol
fortebet

Dr. Frank Habineza yavuze uburyo azaca icyo yita umuco wo gufungwa ku maherere

Yanditswe: Monday 08, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukandida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR yemeje ko aramutse atowe yaha indishyi y’akababaro abantu bagiye bafungwa muri 2022 na 2024 nta bimenyetso kugirango umuco wo gufungwa ku maherere ucike burundu.

Sponsored Ad

Ibi yabigarutseho ku wa 07 Nyakanga 2024, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, cyabereye mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, mu Kagari ka Mubuga, Umudugudu wa Mubuga, hamwe n’abandi bakandida depite 50 b’iri shyaka bashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu.

Dr Habineza, yavuze ko hari abantu bafunzwe nta madosiye, abandi bagafungirwa mu bigo by’inzererezi byitwa ‘Transit Centers’, ibyo avuga ko bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bizahita bicika burundu natorwa.

Ati “Duhangayikishijwe n’ikintu cyitwa ‘igifungo cy’iminsi 30’ y’agateganyo. Twasanze ibintu byo gufunga umuntu by’agateganyo nta bimenyetso bihari, byishe amategeko.’’

“Tugomba kubica burundu ndetse tuzashyireho indishyi z’akababaro, abafunzwe bose bishyurwe. Tuzanakora itegeko risubira inyuma rivuga ko n’abafunzwe mu myaka ibiri ishize (2022-2024) bose batahamwe n’ibyaha bagomba kubona indishyi z’akababaro.’’

Yakomeje avuga ko kandi n’abakozi bakora muri izo nzego zagize uruhare mu ifungwa ry’abo bantu, bazaryozwa kuba batarashishoje, bityo bahanwe bakatwa imishahara yabo kubera igihombo bazaba bateje Leta cyo kwishyura indishyi.

Kandida Perezida Dr Habineza kandi yavuze ko ateganya no kongera ubushobozi bw’urwego rw’abunzi kugira ngo bajye baca imanza nyinshi, birinde ko hari imanza zizamuka mu nkiko.

Ibyo byose ngo bikaba bigamije kurushaho kubaka igihugu kigendera ku mategeko icyo bita ‘Etat de droit’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa