skol

Dushaka kubaka igihugu kizira ibinyobwa bigira ingaruka ku baturage – MINALOC

Yanditswe: Monday 16, Feb 2026

featured-image

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, yagaragaje ko hakanewe kubaka igihugu kizira ibinyobwa bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ko n’abakora ibyo binyobwa hari amategeko abahana. Ni mu gihe inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu na zo zikomeje kugaragaza ububi bw’inzoga zitujuje ubuzirange n’igikorwa ngo zicike.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yasabye Abanyarwanda kudashyigikira cyangwa ngo bahishire abakora inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu.

Ni nyuma y’aho inzoga zitujuje ubuziranenge zahitanye ubuzima bw’abaturage 28, abandi basaga 200 bakajyanwa kwa muganga, ndetse bamwe bakanakurizamo ubumuga burimo ubwo kutumva, kutabona n’izindi ndwara.

Agira ati: “Ibyo kwenga no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bimaze igihe ariko ubu twabishyizemo imbaraga. Impamvu nta yindi, ni uko dushaka kubaka igihugu ariko kizira ibinyobwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage.”

Avuga ko gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bihanwa n’amategeko kuko si ibintu byemewe kandi bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu isaba abayobozi batandukanye n’abandi bantu bafite inshingano ku baturage kuba ari bo bafata iya mbere mu kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko inzego zitahwemye gukurikirana abenga n’abanywa inzoga zitujuje ubuziranenge ahanini kubera ibibazo zitera ku buzima bw’umuntu.

Ati: “Abantu bashaka kurushanwa gukora inzoga ihiye kurushaho bagashyiramo ibintu byinshi, muri uko kurushanwa bakisanga bakoresha ibidasanzwe.”

Polisi y’u Rwanda itangaza ko hazabaho inama ku bafite inganda zemewe kugira ngo na bo batange umusanzu wabo mu kurwanya inzoga zitemewe.

Ati: “Ntabwo Leta izajya iguha icyangombwa, ngo yongere inakugendeho. Ni ukuvuga ko hari abantu bagomba kuba inyangamugayo kugira ngo ibyo bagabura bibe ari ibikenewe ku isoko.”

ACP Rutikanga agaragaza ko inzego zitandukanye zirimo gukorana kugira ngo ikibazo cy’inzoga z’inkorano zitemewe n’izemewe ariko zikorwa mu buryo butujuje ubuziranenge bose bashyirwa ku murongo, bigakorwa neza abantu bakanywa ibinyobwa byujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga, agaragaza ku cyuho kiri mu nzego z’ibanze mu guhangana n’abakora inzoga zitemewe.

Polisi y’Igihugu itangaza ko Umunyarwanda wese yemerewe kwenga inzoga ashobora kwakiriza abantu cyangwa akanacuruza nk’uko byari bisanzwe.

ACP Rutikanga akomeza agira ati: “Iyo rero hajemo ko bikozwe muri ubwo buryo butemewe, ni ikindi kibazo.

Bamwe mu bapfuye cyangwa banarwaye mu Karere ka Bugesera harimo abayobozi b’inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bamwe na bamwe mu nzego dukorana na zo.

Byerekana ko bamwe mu bashinzwe kubirwanya na bo bagizweho ingaruka, nkeka ko icyaherwaho ni ubukangurambaga no mu nzego ubwazo.”

Avuga ko polisi ikora ubukangurambaga bw’umutekano ariko ko hakenewe ubukangurambaga bwa gihanga bukeneye gufasha abantu bakerekwa urutonde rw’inzoga zemewe, bityo uzakora ibiri hanze y’ibyo agakurikiranwa n’amategeko.

Umuyobozi Ushinzwe Ubuvuzi Rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Oreste Tuganeyezu, asobanura ko ubusanzwe ikinyabutabire Methanol gikoreshwa mu miti n’ibindi binyuranye ariko hari abazifashisha mu kwenga inzoga.

Agira ati: “Umuntu ukoresha Methanol ashaka kunywa inzoga, anywa uburozi. Dukeka ko abantu bemerewe kuyirangura bayicuruje ku bashaka kuyikoramo inzoga.”

Inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa