skol

Emelyne ‘Ishanga’ na bagenzi be bajyanywe mu kigo ngororamuco

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2025

featured-image

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu, barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’, bajyanywe kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Huye, mu gihe abandi batatu bakurikiranywe n’ubutabera bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Abajyanywe mu kigo ngororamuco ni Kwizera Emelyne, Gihozo Pascaline, Uwase Salha, Uwase Shakira na Uwase Belyse. Naho Uwineza Nelly Sany, Ishimwe Patrick na Babingwa Josue bo bakurikiranywe bafunzwe.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rigikomeje kandi ko buri wese wagize uruhare mu gukwirakwiza ayo mashusho azakurikiranwa.

Yagaragaje ko abo bajyanywe mu kigo ngororamuco batari bafite umugambi wo gusakaza ayo mashusho, ahubwo bari bihutiye gutanga ikirego. Iperereza ryagaragaje ko bagiye bifata amashusho mu bihe by’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Iyo ari ubwa mbere umuntu afashwe yanyoye ibiyobyabwenge, ashobora guhabwa amahirwe yo kwisubiraho, ariko ibyo ntibikuraho gukurikiranwa kwabo mu gihe bagaragaweho isubiracyaha.”

RIB yanihanangirije abishyira mu matsinda yo ku mbuga nkoranyambaga agamije gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ibasaba kubireka kuko ababifatirwamo bazakurikiranwa.

Hanagarutswe ku bantu bifata amafoto n’amashusho bambaye ubusa cyangwa bakayagurisha mu mahanga, bagirwa inama yo kubihagarika kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB yasabye abaturarwanda kwirinda ibi bikorwa, ashimangira ko nta muntu uzongera kugira urwitwazo naramuka afashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa