Paul Rusesabagina wari waratakambye agasaba imbabazi Umukuru w’Igihugu ndetse akiyemeza kutazongera kwijandika muri politiki y’u Rwanda, yongeye kubeshya amahanga agaragaza ko ubwo yafatwaga yasabwe kwemera kuyoboka agakorana n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ariko akabyanga.
Mu ibaruwa Rusesabagina yanditse ubwe isaba imbabazi yandikiye Umukuru w’Igihugu, yagize ati “Ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”
Ibyo yanditse ku wa 14 Ukwakira 2022, ni byo byamuhesheje gufungurwa ku wa 24 Werurwe 2023, ariko birasa n’aho yamaze kubyibagirwa burundu, aka wa wundi washize impumu akibagirwa icyamwirukansaga.
Ku nshuro ya mbere, Rusesabagina yavuze amagambo akomeye, atari yarigeze ayavuga, byatumye abantu benshi batangira gushidikanya ku ireme n’ukuri kw’imvugo ze.
Mu byo yavuze, harimo ko ubwo yafungirwaga mu Rwanda, aho yari afungiye, hari abandi bantu bari mu byumba bitandukanye n’icyo yarimo, mu gihe mu bindi biganiro yagiye atanga kuva yafungurwa na mbere mu rukiko, yumvikanishaga ko yafunzwe wenyine.
Uyu munsi, yagarukanye imvugo nshya, itandukanye n’ibyo yavuze kuva kera.
Ikindi Rusesabagina yavuze gitandukanye n’ibyo yakunze kuvuga mu myaka yo ha mbere, ni uko ngo ubwo yafungwaga, abayobozi ba RIB n’abo mu rwego rw’Ubushinjacyaha, bagiye kumureba bamusaba ko yakwemera akagirwa Ambasaderi cyangwa Minisitiri w’Intebe.
Ati “Urashaka kuba Ambasaderi, wihitiremo igihugu turakoherezayo. Urashaka kuba Minisitiri, wihitiremo Minisiteri turayiguha. Urashaka kuba Visi Perezida, nabyo turabiguha. Umwanya tudashobora kuguha ni umwe ni uwa Perezida w’Igihugu gusa.”
Aya magambo ya Rusesabagina yumvikanamo ibinyoma bisa no kuryoshya inkuru ashaka kwigarurira abo abwira, kuko yaba mu rukiko, yaba mu itangazamakuru, yaba mu mabaruwa yanditse n’ibiganiro byakozwe n’umuryango we, nta na hamwe bigeze bavuga ibintu nk’ibyo.
Icyiyongereye kuri ibyo, ni icyo u Rwanda rwari kuba rugamije mu gushaka guha Rusesabagina umwanya uri mu idateganywa n’Itegeko Nshinga.
Uyu mugabo kandi yakomeje avuga ko ngo nyuma yo gusabwa guhitamo umwanya ashaka mu butegetsi bw’u Rwanda, ngo yasubije abari babimubwiye ngo agiye kubitekerezaho.
Nyuma y’ibyo, ngo yazengurukijwe mu Mujyi wa Kigali, yerekwa ibyo u Rwanda rwagezeho, abazwa impamvu ari kururwanya kandi rwo rukomeje intumbero yo kwiyubaka.
Igitangaje kandi kikibazwaho na benshi ni ukuntu umuntu ufungiye ibyaha bikomeye gutyo, atemberezwa umugi uboshye umushoramari, umudiplomate cyangwa se umukerarugendo. Ibi kandi bikarushaho gutera urujijo kuko hejuru y’ibi avuga ko ubwo yari afunzwe yari afashwe nabi ndetse yari abayeho mu buryo bugoye.
Ibinyoma bya Rusesabagina
Rusesabagina yavuze ko ubwo yajyanwaga kuri RIB kwerekwa itangazamakuru, yari ameze nabi ari hafi yo kwitura hasi kuko ngo yari yarafashwe nabi. Ibyo avuga, bitandukanye n’ibyo yigeze kuvuga mbere.
Rusesabagina yabeshye kandi ko aho yabaga muri gereza, hari mu “kumba gato katagira idirishya”. Umunyamakuru wa Kigali Today wigeze kumusura, yafashe amashusho agaragaza ko aho Rusesabagina yabaga, hagaragara neza ko harimo idirishya ryari rifunguye, ritanga urumuri.
Mu yandi magambo yavuze ahabanye n’ukuri, ni uko ngo umunsi afungurwa, Radio Rwanda yari yatangaje ko Sena n’Inteko Ishinga Amategeko yateranye ikemeza ko Rusesabagina afungurwa.
Ni ibintu bihabanye n’ukuri, kuko ifungurwa rye, ntaho rihuriye n’Inteko Ishinga Amategeko kuko ryari rikurikiye imbabazi za Perezida wa Repubulika. Nta na rimwe Inteko ijya igira uruhare mu ifungurwa ry’umugororwa runaka.
Ese ubwo yari afungiye i Mageragere yari abayeho ate mu by’ukuri?
Inkuru dukesha igihe ivuga ko aho yari afungiye kuri Station ya Police ya Remera, iyo yashakaga ibyo kurya, yahitagamo ifunguro anyotewe uwo munsi rikavanwa kuri hoteli ndetse yanashaka n’umuvinyo wo kurenzaho akawuhabwa.
Si ibyo gusa kandi kuko mu cyumba cye harimo “menu” y’amafunguro ya hoteli, buri munsi abamushinzwe bajyaga gufata mu cyumba cye urutonde rw’ibyo yahisemo kuza kurya ubundi bakajya kubimuzanira ndetse bivugwa ko rimwe na rimwe iyo hoteli ariyo yabigemuraga aho yari afungiye.
Nubwo Rusesabagina atemera ubuzima yari abayemo i Mageragere, hari ubuhamya bw’abafungiye muri iyo gereza n’abamusuye bavugaga ibitandukanye, ndetse basobanura ko yari abayeho neza kurusha abagororwa benshi.
Yabaga mu cyumba kirimo ibitabo, igitanda, intebe yakiriraho bagenzi be bamusuye n’ibindi. Abari bafunganywe nawe, bavuga ko nta kibazo na kimwe yari afite, kandi nabo nta kibazo bafite.
SRC: Igihe
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *