skol
fortebet

FPR-Inkotanyi yasabye abanyarwanda ko kwibuka byababera umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe

Yanditswe: Monday 07, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko wifatanyije n’Abanyarwanda bose by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, muri ibi bihe u Rwanda n’Isi bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Sponsored Ad

Ubutumwa bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwashyizwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter kuri uyu wa Mbere tariki 07 Mata 2025, bugaragaza ko igihe cyo kwibuka gikwiye kubera abanyarwanda umwanya wo gushimangira ubumwe bwabo.

Bugira buti: “Kwibuka bitubere umwanya wo kurushaho gushimangira ubumwe bwacu nk’Abanyarwanda ndetse no gukomeza kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside.”

FPR-Inkotanyi ni yo yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse batangira kwitabwaho mu buryo butandukanye; bujyanye no kuvuzwa ibikomere byo ku mubiri no ku mutima, gushakirwa amacumbi no gukemura ibindi bibazo.

Imaze guhagarika Jenoside, yongeye kubanisha Abanyarwanda igarura ubumwe bwari bumaze imyaka myinshi bwarabuze mu banyarwanda kubera imiyoborere mibi ya za Leta zagiye zitegeka u Rwanda.

Kugeza ubu u Rwanda ruhanganye n’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara hanze y’u Rwanda ndetse n’ikorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa