skol

Gakenke : Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umwe shoferi aburirwa irengero

Amakuru   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 31 May 2022

Mu Karere ka Gakenke habereye impanuka y’imodoka yavaga Rulindo yerekeza Ruli ikomeye ihitana umuntu umwe batatu barahakomerekera bikomeye shoferi aburirwa irengero.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Gicurasi 2022 , ubwo iyi modoka yari igeze mu Mudugudu wa Cyoganyoni, Akagari ka Busozo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke

Nubwo icyateye iyi mpanuka kitamenyekanye kuko umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko yananiwe gukata ikorosi akagonga umukingo. Bigakekwa ko uyu mushoferi atari asanzwe azi uyu muhanda nubwo na wo utari shyashya kuko ari igitaka.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’Abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alexis Ndayisenga, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko yahitanye ubuzima bw’umuntu ndetse igakomeretsa abandi batatu.

Gusa ngo umushoferi wari uyitwaye yahise acika akimara gukora impanuka.

Yagize ati “Iyo mpanuka hapfuye umuntu umwe abandi batatu barakomereka, yabereye ku muhanda w’itaka uva Rulindo yerekeza mu isantere ya Ruli. Yakoze impanuka umushoferi ahita atoroka, harimo abagenzi 9. Urebye icyayiteye yageze mu ikorosi ananirwa kurikata, agonga umukingo imodoka igwa igaramye.”

Iyi modoka yari ifite ibirango bya RAC 343.

Amakuru ahari ni uko umwana w’umukobwa wayiburiyemo ubuzima yari umunyeshuri wigaga Ubuforomo (Nursing), akomoka mu Karere ka Muhanga.

Ibirahure by’iyi modoka biri mu byamuhitanye kuko umutwe byawangije bikomeye.

SP Alexis Ndayisenga yongeye gusaba abashoferi kujya bitwararika mu gihe bari mu mihanda batazi neza cyangwa idakoze neza, bakirinda kurenza umuvuduko ndetse bakanazirikana amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda abatakaza ubuzima kubera impanuka nk’izi.

Uretse uyu mwana w’umukobwa wahatakarije ubuzima, abakomeretse uko ari batatu bahise bihutanwa kwa muganga, ubuzima bwabo bukaba bumeze neza.

Uyu mushoferi we nyuma yo gucika inzego z’umutekano zikaba zahise zitangira kumushakisha.

Sorce:UMUSEKE

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Dr. Nibishaka wari umuyobizi wa RGB yakatiwe gufungwa Iminsi 30...

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr Nibishaka Emmanuel,...
8 June 2022 0

Gen Muhoozi yasobanuye impamvu yita Perezida Kagame “Nyirarume”...

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba...
3 June 2022 0

Hamenyekanye itariki ntarengwa u Rwanda ruzakiriraho abimukira baturutse mu...

Leta y’u Rwanda yatangaje ko muri uku kwezi kwa Kamena 2022 , dutangiye uyu...
1 June 2022 0

Gakenke : Impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umwe shoferi aburirwa...

Mu Karere ka Gakenke habereye impanuka y’imodoka yavaga Rulindo yerekeza...
31 May 2022 0

Igihugu cy’u Rwanda gifite uburenganzira bwo gusubiza RDC yatangije...

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje uburyo yihanganye mu gihe cy’imyaka...
30 May 2022 0

Karongi: Wa mugore waruherutse gushinja umugabo we kumuca inyuma yimanitse...

Umugore wari utuye mu murenge wa Twumba mu karere ka Karongi witwa...
24 May 2022 0