skol
fortebet

Gakenke: Yatemye mu mutwe uwo yafashe arimo kumusambanyiriza umugore

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kanani Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Gikingo, Akagari ka Bushoka mu Murenge wa Ruli yaguwe gitumo na nyirurugo witwa Dukundane Jean Nepomuscene ari kumusambanyiriza umugore barwana inkundura, byabaviriyemo bose kujya mu bitaro.

Sponsored Ad

Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023, ubwo nyirurugo yasangaga umugore we witwa Mutuyimana Jeannette ari gusambana na Kanani, iwe mu cyumba.

Nyirurugo yatemye umusambane mu mutwe, ku rutugu no ku itako ry’iburyo, atema n’umugore we mu mugongo amuca n’urutoki rw’agahera ku kiganza cy’ibumoso.

Muri iyi mirwano yahoshejwe n’abaturanyi, nyirurugo nawe yakomeretse ku kuboko ubwo aba bombi barwaniraga umuhoro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco yavuze ko bagundaguranye bakoresheje ibikoresho gakondo.

Ati “Uwo mugabo rero yakomerekeyemo n’umugore we ndetse na nyirurugo yakomeretse byoroheje, ubu bose bagejejwe ku bitaro bya Ruli.”

Gitifu Hakizimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kuko byagaragaye ko abafashwe basambana bari basanzwe babikorana.

Avuga ko muri iki gitondo bakoranye inama n’abaturage basabwa kwirinda ingeso mbi z’ubusambanyi kuko zisenya ingo.

Abaturage basabwe kandi kwirinda kwihanira ahubwo bakegera ubuyobozi bugakemura amakimbirane ku neza.

Ubu bose uko ari batatu bari ku bitaro bya Ruli ariko nyirurugo yari asanzwe afite dosiye muri RIB nyuma yo kuvurwa Ubugenzacyaha buzakora akazi kabwo.

Source:Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa