skol
fortebet

Gakenke: Polisi yataye muri yombi umwarimu ukekwaho ubujura bw’amatungo magufi

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 16, Jul 2026

Gakenke: Polisi yataye muri yombi umwarimu ukekwaho ubujura bw'amatungo magufi

Sponsored Ad

skol

Mu karere ka Gakenke intara y’amajyaruguru, Polisi yataye muri yombi umwarimu w’imyaka 35 wo mu ukekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amatungo magufi arimo ihene n’intama.

Ibi byabereye mu Kagali ka Buheta mu Mudugudu wa Karambi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026.

Amakuru avuga ko uyu mwarimu yari asanzwe yigisha mu Rwunge rw’amashuri wa (GS) Kamubuga

Yatawe muri yombi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’umurenge, Akagali, DASSO n’irondo, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru ko akorana n’abajura biba amatungo magufi akabagirwa iwe bagatwara inyama, banavuga ko iwe hariyo amatungo yari ategereje kubagwa.

Ubuyobozi bwihutiye kugera aho uyu mwarimu atuye busangayo ihene eshatu n’intama eshatu zikingiranye mu gikoni, abajijwe uko ayo matungo yahageze yiyemerera ko ari abajura bayamuzanira akayagura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyarugu, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko k’ubufatanye n’abaturage uwo mwarimu yafatanwe ihene eshatu n’intama eshatu zafatiwe mu gikoni kidafite ikimenyetso na kimwe cyerekana ko ari ikiraro.

Yongeyeho kandi ko ayo matungo yahise ashyikirizwa ba nyirayo.

Umuvugizi wa Polisi mu Majyaruguru CIP Ignace, yakomeje asaba abantu kwirinda ibyaha no kwirinda kurya inyama batazi aho zakomotse, kuko zishobora kubanduza uburwayi.

Ati “Abantu birinde ibyaha kandi batange amakuru kugira ngo abakora ibikorwa by’ubujura bafatwe. Ikindi muri ibi bihe hari indwara y’amatungo yuza, abaturage baributswa kwirinda kurya inyama zitazwi inkomoko kugira ngo n’abo bataba bakwandura ubwo burwayi.”

Yongeyeho ko abaturage bakwiye Kwima icyuho abajura, bagatanga amakuru ku bo bakeka ndetse hagira n’ubura itungo akihutira kubimenyesha inzego n’ubuyobozi kugira ngo rishakishwe

Kugeza uyu mwarimu ubu afungiye kuri station ya RIB ya Gakenke, kugira ngo akurikiranwe ku cyaha aregwa ndetse anagaragaze abo bafatanyaga muri ubu bujura bw’amatungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa