Umukobwa witwa Nyiramanzi Esperence w’imyaka 34 wakoraga mu kabari gaherereye mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yishe umugabo wakoraga akazi ko kotsa inyama bakoranaga.
Ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa Kane tariki 16 Nyakanga 2026, nibwo uyu mukobwa yishe akubise ikimene cy’icyupa mucoma bakoranaga witwa Hatangimana Calliope w’imyaka 56 y’amavuko.
Amakuru dukesha UKWELITIMES, avuga ko Nyiramanzi Esperence ufite imyaka 34 na mucoma yishe bakoraga mu kabari k’awitwa Uwineza Julienne.
Abatangabuhamya bavuga, ko nyakwigendera Hatangimana Calliope yatumye ibirungo uwo mukobwa Nyiramanzi, arabimuzanira ahita abimujugunyira.
Bavuga ko uyu mucoma yahise ababazwa n’uko amujugunyiye ibyo birunga ku buryo yahise ashaka kumutera icyuma yari afite.
Umwe yagize ati “ Uwo mukobwa yazanye ibyo birungo arabimujugunyira Nyakwigendera Hatangimana ahita ararakara ashaka kumutera icyuma, Nyiramanzi Espérance akinga ivide yari afite rirameneka noneho nawe ahita afata ikimene cy’iryo vide akimubita munsi y’ugutwi ahita yitura hasi arapfa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko, uyu mukobwa ukekwaho gukora ubwo bwicanyi yafashwe.
Ati “Ukekwaho gukora icyaha yafashwe, umurambo wajyanwe ku Bitaro gusuzumwa.”
CIP Ignace yaboneyeho gusaba kwirinda ibyaha kubera ko nibatabyirinda amategeko azabahana.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *