Gasabo-Kinyinya: Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu kagari ka Murama ahazwi nko mu Bigutiya, umugabo yagiye muri resitora arya inyama mugenzi we yari yatse ikamunanira ahita atangira gusamba, imbangukiragutabara ihageze isanga yamaze gupfa.
Abaturage babwiye TV na Radio One ko bakeka ko yayiryanye ifemba ikamuniga, kuko yinjiye ari mu zima ndetse iyi nyama y’umwihariko w’iyi resitora izwi nka nyashi abantu bari basanzwe bayirya.
Aba baturage bakomeza bavuga ko nta muntu wakabaye yicwa n’inyama, ko umuntu yakabaye ayira yitonze wenda akaba yanakwaka icyuma akayikatamo intongo nto kugirango abashe kuyirya itamuteye ikibazo.
Umwe mu baturage yatangaje ko impamvu bayita Nyashi ari uko ngo iba ititira, gusa yongeraho ko atazishira amakenga dore ko ngo zigura 300 ndetse bakaguhaho n’isosi, akibaza ukuntu ibi bishoboka mu gihe inyama zihenze cyane muri iki gihe.
Ati: "Abantu bakwiye kujya bagenzura ibyo barya mu ma resitora."
Ku rundi ruhande hari abemeza ko atari ubwa mbere inyama yica umuntu kuko bikunze kubaho. Gusa bikagorana gusobanura ikibitera niba ari impanuka cyangwa ari ipfa ryinshi bamwe bakunze kwita ifemba cyangwa se niba ziba ari intongerano.
Uko biri kose kurya inyama abantu bakwiye kujya babyitondera cyane cyane inyama zidahiye neza kuko mu gihe umize nini ishobora guhagama mu muhogo bityo igafunga umwuka ntiwinjire bikaba byaviramo umuntu gupfa.
Ibitekerezo
AHAAA!!!?POLE SANA
Nimugire amahoro akaribupfe kabungira akazakica iyo aguma iwe iyo nyama ntiyarikumusangayo