Gatsibo: Korea y’Epfo igiye kubaka isoko rigezweho i Kabarore
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubutwererane bwa Korea y’Epfo (KOICA) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo batangiye umushinga wo kubaka isoko rigezweho mu Murenge wa Kabarore, rizafasha abaturage gukora ntacyo bishisha.
Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeza ko hatangiye inyingo igamije kugena ingengo y’imari no gutegura umushinga mu buryo burambuye, abaturage bavuga ko aya ari amahirwe yo kurushaho kunoza serivisi z’ubucuruzi.
Abacururiza mu isoko rya Kabarore bagiye kwegerezwa iryo soko rya kijyambere mu gihe bagiye bagaragaza ko aho bakorera hadahagije ngo batange serivisi ziboneye kuko mu gihe cy’imvura banyagirwaga no mu gihe cy’izuba ivumbi rikangiza ibicuruzwa byabo.
Kuba hari isoko rigezweho rigiye kubakwa ni ibintu bishimira cyane, aba bacuruzi bakaba bari bamaze umwaka baganirije Imvaho Nshya bayigaragariza imbogamizi bahura na zo zirimo kwangirizwa n’Imvura ndetse n’ivumbi, basaba ubuyobozi kububakira isoko rijyanye n’igihe.
Abo bacuruzi bavuga ko inkuru yo kubakirwa isoko bayakiranye ibyishimo kuko bigiye gutuma ubucuruzi bwabo bugenda neza.
Mutoni Jane yagize ati: “Tunejejwe no kuba ubuyobozi bwaratwumvise bakaba baje no gusura iri soko bakatubwira ko rigiye gutangira kubakwa. Bizaturinda ibihombo twahuraga na byo; iyo imvura yagwaga hari ibyo yangizaga kubera ko hari aho iryo dusanganwe ridasakaye neza ndetse rikaba ari rito ku buryo abacururiza ku mpande banyagirwaga cyane. Ibi Kandi ni na ko byagendaga mu gihe cy’izuba aho ivumbi ryadusangaga aho dukorera.”
Kamikazi Diane na we yagize ati: “Uretse abari bafite imyanya mu gasoko dusanganwe hari n’abacururiza hanze. Aba iyo imvura iguye ntibakora kandi hari igihe igwa barangije gusora bagatahira aho. Urumva ko ari igihombo twahuraga na cyo. Turashima cyane ko batugejejeho iyi nkuru nziza yo kutwubakira kandi tizi ko ku buyobozi bwacu imvugo ari yo ngiro.”
Muhayimana Gerard ucururiza hafi y’iri soko rishaje yavuze ko uretse abasanzwe bakorera mu isoko n’abakorera mu nkengero zaryo bazaryungukiraho.
Yagize ati: “Kubaka isoko si inyungu gusa ku barikoreramo ahubwo ni n’igisubizo ku bakorera i Kabarore bose kuko ibikorwa by’ubucuruzi biba byiyongereye.Uko umujyi wongera inyubako zigezweho niko n’abawugana n’abifuza kuhakorera biyongera bityo iterambere rikazamuka.Turashima uyu mushinga wo kubaka isoko rigezweho”
Sekanyange Leonard, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yabwiye Imvaho Nshya ko imyiteguro yo kubaka iri soko irimbanyije ahari gukorwa inyigo ubundi imirimo igatangira.
Ati: “Ni byo isoko rya Kabarore rigiye kubakwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bo muri Koreya y’ Epfo. Twararisuye twemeranya ko baryubaka ubu hari gukorwa inyigo aho mu minsi mike tuba twamenye ingengo y’imari rizatwara hanyuma mu kwa gatandatu tugatangira kubaka. Ni isoko rizafasha abaturage bacu gukora ubucuruzi budafite birantega nk’imvura n’ibindi.”
Iri soko rigiye kubakwa i Kabarore rizaza ryunganira ibindi bikorwa bikorwa na KOICA mu Karere ka Gatsibo, birimo guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi, amazi n’ibindi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *