skol
fortebet

Gen Muhoozi yasobanuye impamvu yita Perezida Kagame “Nyirarume” we

Yanditswe: Friday 03, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yasobanuye impamvu yita Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame Nyirarume we “Uncle “.

Sponsored Ad

Mu butumwa Let Gen Muhoozi Kainerugaba yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko impamvu amwita Uncle we , aruko ari mwiza kuri we nka se Umubyara .

Yagize ati”Hari abaswa benshi bigamba kutumenya twe n’umuco wacu ugoye cyane.Iyo nise Perezida Paul “Uncle” wanjye ,mu muco wacu bisobanuye ko ari mwiza kuri njye nka Data . Uko ni ko mwubaha”.

Gen Muhoozi yasobanuye impamvu yita Perezida Kagame Nyirarume , nyuma y’igihe gito yaramugabiye inka .

Uyu Muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangiye yita Perezida Kagame ‘Uncle’ we , mu gihe umubano w’igihugu cye n’u Rwana wari warajemo agatotsi.

Ibi byakurikiwe n’ingendo ebyiri zigamije kuwuzahura hano mu Rwana, zigasiga Perezida Paul Kagame amugabiye inka; mbere yo kwitabira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko I Kampala muri Mata uyu mwaka wa 2022.

Ku ya 15 Werurwe 2022, ubwo Lt Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko mu Rwanda nibwo yagabiwe inka na Perezida Kagame. Ni inka z’inyambo Perezida Kagame yamuhaye mu zo afite mu rwuri rwe ruri mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ku wa 16 Mata 2022, Muhoozi abinyujije kuri Twitter yavuze ko izi nka yahawe yamaze kuzicyura. Ati “Ejo bundi hashize, nakiriye inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Perezida Kagame. Mu buryo bweruye ubu ndi ‘Inkotanyi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa