skol

Gicumbi: Meya yavuze ku kibazo cy’Umukuru w’Umudugudu yirukaniye mu Nteko y’Abaturage

Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026

featured-image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwatangaje ko Hakizimana Pierre Célestin wayoboraga Umudugudu wa Rurembo mu Murenge wa Mukarange, uherutse gutakarizwa icyizere mu Nteko y’Abaturage, ubu yamaze gukurwa muri izo nshingano ndetse azasimbuzwa vuba.

Ku wa 3 Gashyantare 2026 ni bwo mu Murenge wa Mukarange hateraniye Inteko y’Abaturage yanitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi.

Abaturage bagize umwanya wo gutanga ibibazo bafite ngo bikemurwe nk’uko bisanzwe. Mu bari bafite ikibazo harimo Ngiruwonsanga Philomène.

Uwo muturage wari warahawe inka muri gahunda ya Girinka, yagaragaje ko yarenganyijwe aho kuva mu Ukuboza 2025 inka ye yayinyanganyijwe mu buryo budasobanutse, kugeza icyo gihe akaba yari ataramenya irengero ryayo.

Ngiruwonsanga yagaragaje ko inka yari yarahawe yabaye ingumba yanga kubyara, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rurembo amubwira ko bashobora kuyimuhindurira bakamushakira indi ibyara, ariko undi agira amakenga, ashaka kubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’umurenge.

Uwo Mukuru w’Umudugudu yabwiye Ngiruwonsanga ko atari ngombwa kuko umurenge wamuhaye uburenganzira bwo gusimbuza inka zo muri Girinka.

Ibyo byatumye ku itariki ya 25 Ukuboza 2025, Hakizimana ajya mu rugo rwa Ngiruwonsanga ari kumwe n’Umuyobozi w’Akagari wungirije na Veterineri w’Umurenge, batwara iyo nka ku ngufu ndetse ntibanayisimbuza nk’uko babivugaga.

Hakizimana washinjwaga kuyobora icyo gikorwa cyo gutwara iyo nka, imbere y’abaturage n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi yagerageje kwisobanura ariko agaragarizwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ko ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko, bityo ko atagomba gukomeza kuyobora. Meya yahise asaba ko uwo mugabo ahagarikwa mu nshingano.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ibyo Hakizimana yakoze ari ugutenguha abaturage, ku buryo yamaze no gukurwa mu nshingano.

Ati “Ikosa yakoze ni ukutabahiriza amabwiriza asanzwe agenga gahunda ya Girinka, kuko hari ibyemezo yagiye afata ku giti cye bidakozwe na Komite ya Girinka. Inka twasabye ko isubizwa umuturage ubu yamaze no kuyihabwa, hanyuma na we dusaba ko mu buryo bukurikije amategeko asimbuzwa. Twaramuganirije na we yemera amakosa yakoze.”

Yakomeje avuga ko mu Nteko z’Abaturage zitaha ari bwo hazatorwa Umukuru w’Umudugudu mushya usimbura Hakizimana nk’uko amategeko abiteganya.

Ni mu gihe komite ya Girinka mu Mudugu wa Rurembo, izicara igakurikiza ibiteganywa n’amategeko, yasanga bikwiye ko uwo muturage asimburizwa inka ikabona kubikora.

Meya Nzabonimpa yongeyeho ko uretse no kuba umuturage agomba kurenganurwa, ibyo byanakozwe mu guhangana n’ikibazo cy’uko Gicumbi ari akarere kagira umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakagira n’imibare iri hejuru y’abana bagwingira.

Ibyo kandi byajyanye no guhagurukira ikindi kibazo cy’ubujura bw’inka bumaze iminsi bwumvikana mu Murenge wa Giti.

Meya Nzabonimpa yavuze ko hafashwe ingamba zirimo ko nta nka ikwiye kurenga isibo ijya mu yindi bitabanje kwemezwa n’ubuyobozi bwaho ndetse ikanahabwa icyangombwa, anongeraho ko inka zizajya zifatwa zigenda nyuma ya Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba zizajya zifatwa hakurikiranwe aho zivuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa