skol

Gicumbi: Umugabo yakomerekejwe igitsina n’indaya

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2026

featured-image

Umugabo wo mu Karere ka Gicumbi yakomerekejwe igitsina n’indaya ubwo bashyamiranaga ku mafaranga y’ubwishyu nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Abaturage bamenye ayo makuru batuye hafi y’aho byabereye, bavuze ko uwo mugabo yaguze indaya, bemeranya amafaranga ibihumbi bitanu. Bamaze kwishimisha ngo uyu mugabo yavuze ubwishyu, ubushyamirane buvuka ubwo.

TV1 yatangaje ko ibyo byabaye mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2026.

Uyu mugabo uri kuvurirwa mu bitaro bya Byumba , we ntiyemera ko yabuze ubwishyu. Yavuze ko yari afite ibihumbi 40 Frw ariko ko yari yumvikanye n’uwo mukobwa 5000 Frw.

Ubwo yari agiye kwishyura ngo uwo mukobwa yahise abona ko afite andi mafaranga birangira amusabye ko yamwongera akamwishyura 10.000 Frw.

Umugabo ngo yanze kuyamwongera, biba intandaro y’amakimbirane.

Umuturage uzi iby’iyi nkuru we yagize ati “Yagiye gushaka uwo bararana agezeyo barakora barangije agiye kwishyura 5000 Frw bari bumvikanye arayabura birangira bamukomerekeje.”

Undi ati “Bambwira ko mugenzi wanjye bamukase igitsina kandi uwakoze ibyo bintu namusabira igihano.”

Abandi baturage banenze uyu mugabo kuko ngo asanzwe yubatse kandi afite n’umukobwa.

Ati “Amakosa afite umugabo kubera ko mbere yo kujya kumukata igitsina cye ayo masaha y’ijoro yari kuba yatashye agasanga umugore we.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko iperereza rikomeje kuri iki kibazo.

Ati “Ayo makuru twarayamenye ndetse ukekwaho icyaha arafatwa ajyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba ni ho ari n’inzego zishinzwe gukora iperereza kugira ngo barebe impamvu yabikoze n’uwakorewe icyo cyaha ubu yajyanwe mu bitaro.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa