skol
fortebet

Gicumbi: Umugore arakekwaho kwica nyina amuziza imitungo

Yanditswe: Wednesday 19, May 2021

Sponsored Ad

Mu rukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, inzego z’umutekano zataye muri yombi umugore w’imyaka 35 bikekwa ko yavuye mu Murenge wa Shangasha akajya kwica nyina mu Murenge wa Mukarange.

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Mukankwaya Laurence w’imyaka 75 wari utuye mu Gakizi, Akagari ka Rugerero mu Murenge wa Mukarange yishwe akubiswe ikintu mu mutwe, hakekwa umukobwa we.

Biriya byabaye mu rukerera kuri uyu wa Gatatu, umwuzukuru wa nyakwigendera witwa Niyomufasha Diane w’imyaka 16 ni we wahise atabaza abaturage baratabara bagiye kumujyana kwa muganga ahita apfa.

Umuyobozi w’Umurenge ushinzwe Imari n’Ubutegetsi ari na we uri mu nshingani z’umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange, Munyangabe Frederic yabwiye Umuryango ko ariya makuru bayamenye ariko batabaye umukecuru ahita apfa.

Yavuze ko uriya mwuzukuru yumvise nyirakuru ataka yagiye gutabaza, abona mu irembo harimo hari umugore urenga bikekwa ko ari umukobwa w’uriya mukecuru witwa Mutuyimana Anique w’imyaka 35 utuye Mudugudu wa Ryamutebura, Akagari ka Shangasha mu Murenge wa Shangasha.

Munyangabe avuga ko abaturage bavuga ko nyakwigendera n’umukobwa we bagiranye amakimbirane ku Cyumweru ashingiye ku masambu.

Umugore yafashwe n’irondo nyuma yo kwikanga akiruka

Munyangabe Frederic uri mu nshingano z’Umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange yabwiye Umuryango ko bakimenya ko uriya mugore yabwiye nyina ko azamwica, bavuganye n’irondo ryo mu Murenge wa Shangasha bajya mu rugo rw’uwo mugore baramubura, igihe bari bagiye gutanga raporo baba bamubonye yinjira mu marembo abikanze ariruka.

Ati “Yirukankiye mu ishyamba bamwirukaho baramufata, duhamagara Polisi na RIB baramufata, ubu biri mu maboko ya RIB nib o babikurikirana bakamenya niba afite uruhare mu byabaye, n’abandi bakekwa.”

Uriya mugore yajyanwe kuri RIB ya Kaniga.

Umuyobozi avuga ko abaturage bakwiye kwiyambaza ubuyobozi igihe bagiranye ikibazo bakakigeza ku Isibo, Umudugudu cyangwa Akagari, kuko ngo ubuyobozi bushinzwe gukemura ibibazo.

Asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bishobora guteza imfu.

Uriya Muyobozi yabwiye Umuryango ko umugabo w’uriya mugore ukweho kwica Nyina, abaturage bababwiye ko amaze igihe afunzwe.

Mu Rwanda amategeko ateganya igihano cya Burundu ku muntu wica undi abigambiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa