skol
fortebet

Gicumbi: Umusore yahuye n’uruva gusenya ubwo yageragezaga kunywa Uganda Waragi 5 yari yategewe

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Gicumbi: Umusore yahuye n'uruva gusenya ubwo yageragezaga kunywa Uganda Waragi 5 yari yategewe

Sponsored Ad

skol

Umusore w’imyaka hafi 25 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi yitabye Imana nyuma y’uko bikekwa ko yari yemeye kunywa amacupa atanu y’inzoga ya Uganda Waragi kugira ngo ahabwe amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, ariko aza gupfa atabashije kuyamara yose.

Ibi byabereye mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Gicumbi, ku wa Mbere tariki ya 1 Kamena 2026.

Nk’uko byatangajwe n’abari aho byabereye, uyu musore yari ari gusangira inzoga n’inshuti ze, maze bamusaba kunywa amacupa atanu ya Uganda Waragi bamwizeza kumuhemba amafaranga ibihumbi 30 Frw. Mu gihe yari akomeje kunywa, yaje kugira ikibazo cy’uburwayi bukomeye bituma bamutwara kwa muganga byihutirwa.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko nyuma yo kunywa izo nzoga, ubuzima bwe bwahise buhinduka nabi cyane. Yajyanywe ku Bitaro bya Mukarange, ariko agezeyo ndetse n’imbangukiragutabara yari yahamagajwe, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Rusizana Joseph, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana neza icyateye urupfu rw’uyu musore. Yavuze ko hakiri gutegerezwa ibisubizo by’iperereza rizakorwa n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yari umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake ruzwi nka Youth Volunteers, kandi ko yari yararangije amashuri yisumbuye.

Nyuma y’urupfu rwe, umurambo we wajyanywe ku Bitaro bya Mukarange kugira ngo ukorerwe isuzuma rikenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa