skol
fortebet

Gicumbi: Urujijo ku rupfu rw’umugore n’umugabo basanzwe mu rugo bapfuye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Tuesday 02, Jun 2026

Gicumbi: Urujijo ku rupfu rw'umugore n'umugabo basanzwe mu rugo bapfuye

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2026, abaturage bo mu Mudugudu wa Gashinya, Akagari ka Gatwaro, Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, batangajwe no kumva inkuru y’urupfu rw’umugabo n’umugore we basanzwe bapfiriye mu rugo rwabo.

Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko aba bombi bari bamaze igihe bafite uburwayi kandi babanaga n’abana babo. Hari bamwe mu baturage bagaragaza impungenge bavuga ko bakeka ko urwo rupfu rushobora kuba rufitanye isano n’amarozi, nubwo nta gihamya irabigaragaza.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. Yasobanuye ko amakuru bafite kugeza ubu agaragaza ko abo bombi bari bararwaye igihe kinini kandi bakaba bari bari mu bikorwa byo kwivuza.

Yagize ati hari gutegerezwa ibisubizo bizatangwa n’inzego z’ubugenzacyaha n’izindi nzego bireba kugira ngo hamenyekane ukuri ku cyateye urupfu rwabo.

Ku bijyanye n’abana basizwe n’aba babyeyi, ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje ko buzafatanya n’umuryango mugari gusuzuma uburyo bakwitabwaho. Bwavuze ko hazarebwa inkunga n’ubufasha bakeneye kugira ngo babashe gukomeza ubuzima bwabo neza no kwirinda ihungabana ryaterwa no kubura ababyeyi.

Meya Nzabonimpa kandi yasabye abaturage kwirinda guhubukira ku myanzuro ishingiye ku gukeka, ahubwo bagakurikiza inama z’abaganga no kwitabaza amavuriro igihe bafite ibibazo by’ubuzima. Yibukije ko hari inzego zifite inshingano zo gukora isesengura ryimbitse no gutanga ibisobanuro nyabyo ku byabaye.

Yongeyeho ko gukwirakwiza amakuru adafite gihamya bishobora guteza amakimbirane n’inzangano mu baturage, bityo asaba buri wese gutegereza ibyavuye mu iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa