skol
fortebet

Gicumbi:Coaster yari itwaye abantu bagiye mu nama i Musanze yakoze Impanuka

Yanditswe: Sunday 24, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muru iki gitondo, mu nzira iva mu karere ka gicumbi werekeza i Musanze habereye impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abantu bivugwa ko bari bitabiriye inama yaberaga mu karere ka amusanze.

Sponsored Ad

Ni impanuka yavuzwe mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu nwa 24 Ugushyingo 2024, aho Imodoka yari itwaye abantu bavaga Gicumbi bagiye mu nama i Musanze yabereye ahitwa mu Rwili.

Ubwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Coaster yageraga mu ikorosi rihari yananiwe gukata ikubita ibisima biri ku nkengero z’umuhanda(Bordures)! irangirika.

Iyi Bus yakoze impanuka yari yakodeshejwe n’Abantu bari mu buyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gicumbi bari bagiye mu nama y’Umuryango ku rwego rw’Intara i Musanze!

Kugeza ubu nta rwego ruratangaza ababa bayikomerekeyemo cyangwa abayiguyemo, icyakora amakuru ajyanye nayo turakomeza kuyabakurikiranira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa